Dutekereze kuri iri Jambo
Umwuka wera azana ibyishimo, azana n'amahoro. Iyo tumwakiriye duhinduka bashya, ibya kera biba bishize ndetse byibagiranye bikuweho. Iyo umuntu amaze kwakira ijambo ry'Imana mu mutima we, abona umwuka wera, ariwo uhindura byose, yaba amakuba cyangwa se ibyago. Ntabwo uba ugikurwa umutima nabyo kuko tuziko ibyo bitera kwihangana uko kwihangana kugatera kunesha kandi kunesha kugatera ibyiringiro bidakoza isoni. Nubwo byose byatugeraho ntitubuzwa ibyishimo nabyo.
Isengesho
Uwiteka udushoboze kugukurikiza tugenedere munzira zawe uduhe umwuka wera kuko tubonye ko uhindura byose ahubwo ukatuzanira amahoro mu mutima.
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo