Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 29-10-2019 saa 20:10:16 | Yarebwe: 39510
Inkuru ya Esiteri uyisanga muri kimwe mu bitabo bigize isezerano rya kera kitwa ESITERI. Abantu bose basomye cyangwa bakumva inkuru ya Esiteri barayikunda cyane, kuko bumva iryoheye amatwi yabo ndetse ifite inyigisho nyinshi. Igitabo cya Esiteri kirihariye cyane kuko ni kimwe muri bibiri byonyine byitiriwe amazina y’abagore muri bibiliya (hamwe nicya Rusi).Twabateguriye byinshi twakwigira kuri Esiteri mu mibereho yacu ya buri munsi:
Mbere yo gutangira, dore amwe mu mateka y’igitabo cya Esiteri.
Abahanga muri tewologiya bagaragaza ko umwanditsi wacyo atazwi, ariko abanditsi benshi bemeza ko ari Morodekayi uvugwamo waba waracyanditse ahagana muri 483-473 (Mbere ya Yesu), ku ngoma y’umwami Zerusesi (Xerxes). Uwo mwami yitwa kandi Ahasuwerusi, yarongoye Esiteri kandi yari umwami w’Abaperesi hagati ya 486 na 464 (Mbere ya Yesu). Mu mwaka wa karindwi ari ku ngoma nibwo yarongoye Esiteri (
Esiteri 2:16
16.Nuko mu kwezi kwa cumi ari ko kwitwa Tebeti, mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma yUmwami Ahasuwerusi, Esiteri ashyirwa umwami muri kambere.
Esiteri 1:3
3.Mu mwaka wa gatatu ari ku ngoma, atekeshereza abatware be bose nabagaragu be ibyokurya, abakomeye bu Buperesi nu Bumedi nimfura nabatware bintebe bateranira imbere ye.
Esiteri 1:1-22
Ibirori byUmwami Ahasuwerusi 1.Ku ngoma ya Ahasuwerusi (Ahasuwerusi uwo ni we wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya), 2.Umwami Ahasuwerusi yari ku ntebe yubwami ku murwa wi Shushani. 3.Mu mwaka wa gatatu ari ku ngoma, atekeshereza abatware be bose nabagaragu be ibyokurya, abakomeye bu Buperesi nu Bumedi nimfura nabatware bintebe bateranira imbere ye. 4.Amara iminsi yerekana ubutunzi bwo mu bwami bwe bwicyubahiro, nigitinyiro cyubwiza bwe buhebuje, iyo minsi yari ijana na mirongo inani. 5.Nuko iyo minsi ishize, umwami atekeshereza abantu bose ibyokurya bari ku murwa wi Shushani, abakomeye naboroheje, bamara iminsi irindwi ku rurembo rwurugo rwibwami. 6.Hari hakinzwe imyenda yibitare niyirabura nkibyatsi bibisi niyimikara ya kabayonga, imanitswe nimishumi yibitambaro byibitare byiza niyimihengeri ku nkingi zamabuye yitwa marimari. Iyo mishumi yari ifashwe nimpeta zifeza, kandi hariho nintāra zizahabu nifeza ku mabuye ashashwe ya marimari yamabara menshi, atukura nayibitare nayimihondo nayimikara. 7.Babahera ibyokunywa mu bintu byizahabu bidahuje urugero, na vino yibwami nyinshi kuko ari ko umwami yatangaga. 8.Uko kunywa kwabaye nkuko byategetswe, nta wabahataga kuko umwami yari yategetse abanyabintu bye bose ko baha umuntu wese uko ashatse. 9.Kandi Umwamikazi Vashiti na we atekeshereza abagore ibyokurya mu nzu yibwami, ari yo yUmwami Ahasuwerusi.Umwamikazi yanga kwitaba umwami 10.Nuko ku munsi wa karindwi umwami anezeza umutima na vino, ategeka Mehumani na Bizita na Haribona, na Bigita na Abagita na Zetari na Karikasi, inkone ndwi zaherezaga Umwami Ahasuwerusi, 11.ngo bazane Umwamikazi Vashiti imbere yumwami yambaye ikamba, kugira ngo amurikire abantu nabatware ubwiza bwe kuko yari umunyaburanga. 12.Ariko Umwamikazi Vashiti yanga kuzanwa nitegeko ryumwami yamutegekesheje inkone ze. Umwami ni ko kurakara cyane, uburakari bugurumana muri we. 13.Umwami aherako abaza abacurabwenge bazi ibyabaye kera (kuko ari ko yabigenzaga ku bacurabwenge bazi amategeko namateka bose, 14.kandi umwami yegerwaga na Karishena na Shetari na Adimata, na Tarushishi na Meresi na Marisena na Memukani, abatware barindwi bu Buperesi nu Bumedi, ari bo bashyikiraga umwami bakaba mu cyimbo cyimbere ku mwami). 15.Umwami arababaza ati Umwamikazi Vashiti turamugenza dute mu byamategeko, kuko yagandiye itegeko Umwami Ahasuwerusi yamutegekesheje inkone? 16.Memukani asubiriza imbere yumwami nabatware ati Umwamikazi Vashiti ntacumuye ku mwami wenyine, acumuye no ku batware bose no ku mahanga yose ari mu bihugu byUmwami Ahasuwerusi byose, 17.kuko ibyo umwamikazi yakoze ibyo bizamamara mu bagore bose bitume basuzugura abagabo babo, nibivugwa yuko Umwami Ahasuwerusi yategetse ko Umwamikazi Vashiti amwitaba akanga. 18.Ndetse uyu munsi abatwarekazi bu Buperesi nu Bumedi nibumva ibyo umwamikazi yakoze, na bo ni ko bazagira abatware bumwami bose. Nuko rero hazabaho agasuzuguro kenshi nuburakari. 19.Umwami niyemera inama ategeke itegeko ryumwami, maze ryandikwe mu mategeko yAbaperesi nAbamedi rye guhindurwa, yuko Vashiti atazongera kugera imbere yUmwami Ahasuwerusi, kandi nicyubahiro cye cyubwamikazi agihe undi umurusha ingeso nziza. 20.Nuko bamamaze iteka umwami agiye guca rikwire mu gihugu cye cyose kuko ari kinini. Ni ho abagore bose bazubaha abagabo babo, abakomeye naboroheje. 21.Iyo nama ishimwa numwami nabatware. Umwami aherako abigenza uko Memukani yamugiriye inama. 22.Yohereza inzandiko mu bihugu byumwami byose, igihugu cyose uko imyandikire yacyo iri, nishyanga ryose uko ururimi rwaryo ruri, ngo umugabo wese ajye ategeka mu rugo rwe, kandi ngo baryamamaze mu ndimi zabantu be uko zingana.
Esiteri 2:1-23
Esiteri atoranywa aba umwamikazi 1.Hanyuma yibyo, umwami Ahasuwerusi ashize uburakari yibuka Vashiti nibyo yakoze. nigihano bamuhannye. 2.Maze abagaragu bumwami babahereza baramubwira bati Nibashakire umwami abakobwa binkumi beza, 3.kandi umwami ategeke abatware bo mu bihugu byubwami bwe byose, ngo bateranirize abakobwa binkumi beza bose mu nzu yabagore mu murwa wi Shushani, babashyikirize Hegayi inkone yumwami umurinzi wabagore, kandi ngo bahabwe ibintu byo kubarimbisha. 4.Maze umukobwa umwami azashima abe umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti. Nuko umwami ashima iyo nama, abigenza atyo. 5.Mu murwa wi Shushani hari Umuyuda witwaga Moridekayi mwene Yayiri, mwene Shimeyi mwene Kishi Umubenyamini. 6.Yayiri yajyanywe ari imbohe nabandi banyaganywe i Yerusalemu na Yekoniya umwami wAbayuda, ubwo yanyagwaga na Nebukadinezari umwami wi Babuloni. 7.Moridekayi uwo ni we wareze Hadasa ari we Esiteri umukobwa wa se wabo, kuko yari impfubyi adafite se na nyina, kandi uwo mukobwa yari umunyagikundiro afite uburanga. Se na nyina bamaze gupfa, Moridekayi aramujyana amurera nkumwana we. 8.Nuko itegeko umwami yategetse rimaze kwamamara, abakobwa benshi bateranirizwa ku murwa wi Shushani barindwa na Hegayi. Esiteri na we ajyanwa mu nzu yumwami, arindwa na Hegayi umurinzi wabagore. 9.Uwo mukobwa ashimwa na Hegayi amugiriraho ubuhake, Hegayi agira umwete wo kumuha ibyo kumurimbisha, amuha nimigabane ye nabaja barindwi, abo yari akwiriye guhabwa bavuye mu nzu yumwami. Amutoranya mu bandi amujyanana nabaja be, amushyira mu nzu yabagore aheza haruta ahandi hose. 10.Kandi Esiteri ntabwo yari yigeze kuvuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe, kuko Moridekayi yari yaramwihanangirije kutabivuga. 11.Kandi Moridekayi yajyaga agendagenda imbere yurugo rwinzu yabagore, kugira ngo amenye uko Esiteri ameze nuko yaba. 12.Kandi umukobwa wese yagiraga igihe cyo kumurikirwa umwami, amaze gusohoza itegeko ryabagore amezi cumi nabiri, kuko igihe cyo kwarikwa kwabo ari ko cyameraga. Amezi atandatu bihezuraga imbiribiri, ayandi mezi atandatu bakaba bafite ibihumura neza nibindi byo kwarika abagore, 13.maze umukobwa agaherako asanga umwami. Yava mu nzu yabagore ngo ajye mu nzu yumwami, icyo yashakaga cyose akagihabwa. 14.Yagendaga nimugoroba akagaruka mu gitondo, akajya mu nzu yabagore ya kabiri akarindwa na Shashigazi inkone yumwami yarindaga inshoreke, ntiyongere gusubira ku mwami keretse iyo umwami yamushakaga, akamuhamagaza mu izina. 15.Nuko igihe cya Esiteri cyo kumurikirwa umwami gisohoye (ari we mukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi, wari waramureze nkumwana we), nta cyo yasabaga keretse ibyo Hegayi inkone yumwami umurinzi wabagore yategekaga, kandi ashimwa nabamurebaga bose. 16.Nuko mu kwezi kwa cumi ari ko kwitwa Tebeti, mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma yUmwami Ahasuwerusi, Esiteri ashyirwa umwami muri kambere. 17.Umwami abonye Esiteri aramushima amurutisha abagore bose, aramukundwakaza amurutisha abakobwa bose, bituma amwambika ikamba amugira umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti. 18.Maze umwami atekeshereza abatware be bose nabagaragu be ibyokurya byinshi mu birori bya Esiteri, ahesha ibihugu bye kubabarirwa, atanga impano nkuko umwami azitanga. 19.Ubwo bongeraga guteranya abakobwa ubwa kabiri, Moridekayi yari yicaye ku irembo ryibwami. 20.Kandi Esiteri yari ataravuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe ubwo ari bwo, nkuko Moridekayi yari yaramwihanangirije, kuko Esiteri yumviraga itegeko rya Moridekayi nkuko yaryumviraga akimurera.Moridekayi ahishura inama zabagambaniraga umwami 21.Muri iyo minsi ubwo Moridekayi yajyaga yicara ku irembo ryibwami, abagabo babiri bo mu nkone zumwami zarindaga urugi, Bigitani na Tereshi, bararakara bashaka kwica Umwami Ahasuwerusi. 22.Imigambi yabo imenywa na Moridekayi, na we abibwira Umwamikazi Esiteri. Esiteri aherako abimubwirira umwami. 23.Barabigenzura basanga ari ko biri, abo bombi babamanika ku giti maze ibyo babyandikira imbere yumwami mu gitabo cyubucurabwenge.
Esiteri 3:1-15
Moridekayi asuzugura Hamani, na we ashaka kurimbura Abayuda 1.Hanyuma yibyo, Umwami Ahasuwerusi akuza Hamani mwene Hamedata Umwagagi amugira umutware mukuru, intebe ye ayiha icyubahiro ayirutisha izabatware bose bahakanywe. 2.Abagaragu bumwami bose babaga bari ku irembo baramupfukamiraga bakamuramya, kuko umwami ari ko yari yategetse. Ariko Moridekayi we ntiyamupfukamiraga ngo amuramye. 3.Bukeye abagaragu bumwami bari ku irembo ryibwami babaza Moridekayi bati Ni iki gituma ucumura ku itegeko ryumwami? 4.Bakomeza kumuhana uko bukeye, atabyumviye babiregera Hamani ngo barebe ko yemera ibya Moridekayi, kuko yari yireguje ko ari Umuyuda. 5.Hamani abonye yuko Moridekayi atamupfukamiye ngo amuramye, ararakara cyane. 6.Abona yuko gufata Moridekayi wenyine ari nta cyo bimaze, kuko bari bamubwiye ubwoko bwa Moridekayi. Ni cyo cyatumye Hamani ashaka uburyo bwo kurimbura Abayuda bose bari mu gihugu cya Ahasuwerusi cyose, ari bo bwoko bwa Moridekayi. 7.Maze mu mwaka wa cumi nibiri Umwami Ahasuwerusi ari ku ngoma, mu kwezi kwa mbere kwitwa Nisani, baraguza inzuzi zitwa Puri imbere ya Hamani, baraguza iminsi yose namezi yose uko bikurikirana, bageze ku kwezi kwa cumi nabiri kwitwa Adari. 8.Hanyuma Hamani abwira Umwami Ahasuwerusi ati Hariho ubwoko bwatatanye bunyanyagira mu mahanga yo mu bihugu utegeka byose. Amategeko yabwo ntahura nayayandi mahanga kandi ntibumvira amategeko yumwami, ni cyo gituma nta cyo byunguye umwami kubihanganira. 9.Umwami nabishima iteka ricibwe, baryandike ko barimburwa. Nanjye nzatanga italanto zifeza inzovu, nzihe abanyabintu bumwami, bazishyire mu bubiko bwe. 10.Nuko umwami yambura impeta ku rutoki ayiha Hamani mwene Hamedata Umwagagi, umwanzi wAbayuda. 11.Umwami abwira Hamani ati Ifeza uzīhamanire, kandi ubwo bwoko ndabuguhaye ubugire uko ushaka. 12.Bukeye ku munsi wa cumi nitatu wukwezi kwa mbere bahamagara abanditsi bumwami, bandika ibyo Hamani ategetse byose babyoherereza ibisonga byumwami, nabatware bintebe batwaraga ibihugu bye byose, nibikomangoma byo mu mahanga yose, igihugu cyose uko imyandikire yacyo iri, nishyanga ryose uko ururimi rwaryo ruri, babyandika mu izina ryUmwami Ahasuwerusi bashyiraho nikimenyetso cyimpeta ye. 13.Nuko bohereza inzandiko, baziha intumwa zizijyana mu bihugu byumwami byose ngo bice Abayuda bose, abakuru nabato, abana bato nabagore, babarimbure babamareho umunsi umwe, ari wo munsi wa cumi nitatu wukwezi kwa cumi nabiri kwitwa Adari, kandi ngo bajyane ibintu byabo ho iminyago. 14.Maze bandikira amahanga yose bakurikije urwo rwandiko, ngo bitegekwe mu bihugu byose ko bitegura uwo munsi. 15.Nuko intumwa ntizatinda zijyanwa nitegeko ryumwami, itegeko ryamamara ku murwa wi Shushani. Maze umwami na Hamani bicazwa no kunywa, ariko abo ku murwa wi Shushani barumirwa.
Esiteri 4:1-17
Abayuda barizwa nitegeko ryumwami, babibwira Esiteri 1.Nuko Moridekayi amenye ibibaye ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira yitera ivu arasohoka ajya mu murwa hagati, araboroga ataka ijwi rirenga ryumubabaro, 2.ajya imbere yirembo ryumwami kuko ari nta wabashaga kurinyuramo yambaye ibigunira. 3.Kandi mu bihugu byose aho itegeko niteka byumwami byageraga, habagaho umubabaro mwinshi mu Bayuda bakiyiriza ubusa, bakarira bakaboroga kandi benshi muri bo biryamira hasi ku bigunira no mu ivu. 4.Bukeye abaja ba Esiteri ninkone ze baraza barabimubwira arababara cyane, yoherereza Moridekayi imyambaro yo kwambara ngo bamwambure ibigunira, ariko yanga kuyambara. 5.Nuko Esiteri ahamagaza Hataki wo mu nkone zumwami, uwo umwami yari yategetse kumukorera, amutuma amwihanangirije ngo asange Moridekayi, amubaze ibibaye nimpamvu zabyo. 6.Nuko Hataki aragenda, asanga Moridekayi ku karubanda ku irembo ryibwami. 7.Moridekayi amutekerereza ibyamubayeho byose, numubare wimpiya uko zingana Hamani yasezeranye kuzashyira mu bubiko bwumwami, azitanga ku Bayuda ngo abarimbure. 8.Kandi amuha urwandiko rukurikije urwiteka ryamamajwe i Shushani ryo kubarimbura, ngo arwereke Esiteri arumusomere. Aherako amwihanangiriza ngo asange umwami amwinginge, ahakirwe bene wabo kuri we. 9.Hataki aragaruka, abwira Esiteri ubutumwa bwa Moridekayi.Esiteri yihara yemera guhakirwa bene wabo 10.Maze Esiteri atuma Hataki ubutumwa kuri Moridekayi ati 11.Abagaragu bumwami bose nabantu bo mu bihugu byumwami bazi yuko umuntu wese, umugabo cyangwa umugore usanze umwami mu rugo rwikambere adahamagawe, hariho itegeko rimwe gusa kuri bene uwo, aricwa. Keretse uwo umwami atunze inkoni ye yizahabu, bisobanurwa ngo akire, ariko jyewe maze iminsi mirongo itatu umwami atampamagaye ngo musange. 12.Nuko babwira Moridekayi ubutumwa bwa Esiteri. 13.Moridekayi na we arabatuma asubiza Esiteri ati We kwibwira yuko ari wowe wenyine uzakira mu Bayuda bose kuko uri mu nzu yumwami, 14.kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi, ariko wowe nabinzu ya so bazarimbuka. Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi, ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa niki. 15.Nuko Esiteri atuma kuri Moridekayi aramusubiza ati 16.Genda uteranye Abayuda bari i Shushani bose mwiyirize ubusa munsabire, mumare iminsi itatu ku manywa na nijoro mutagira icyo murya cyangwa munywa. Nanjye nabaja banjye tuzabigenza dutyo. Uko ni ko nzasanga umwami, nirengagije itegeko, kandi niba nzarimbuka nzarimbuke. 17.Moridekayi aherako aragenda, abigenza uko Esiteri yamutegetse.
Esiteri 5:1-14
Esiteri ararika umwami na Hamani 1.Bukeye ku munsi wa gatatu, Esiteri yambara imyambaro yubwamikazi ajya mu rugo rwingombe rwinzu yumwami, kandi umwami yari yicaye ku ntebe yubwami mu nzu yumwami, areba mu muryango. 2.Nuko umwami abonye Umwamikazi Esiteri ahagaze mu rugo, Esiteri amutonaho. Umwami atunga Esiteri inkoni yizahabu yari afite mu ntoki, Esiteri aherako yigira hafi akora ku mutwe winkoni. 3.Nuko umwami aramubaza ati Urashaka iki, Mwamikazi Esiteri? Cyangwa icyo usaba ni igiki? Ndakiguha naho cyaba umugabane wigihugu cyanjye. 4.Esiteri aramusubiza ati Umwami nabishaka, uyu munsi nazane na Hamani mu nkera mwiteguriye. 5.Umwami aherako arategeka ati Nimutebutse Hamani, kugira ngo icyo Esiteri ashaka abe ari cyo kiba. Nuko umwami na Hamani bajya mu nkera Esiteri yiteguye. 6.Bakiri mu nkera banywa vino umwami abaza Esiteri ati Urasaba iki, ukagihabwa? Urashaka iki? Naho wansaba umugabane wigihugu nawuguha. 7.Esiteri aramusubiza ati Icyo nsaba kandi nshaka ni iki: 8.niba ntonnye ku mwami akemera kumpa icyo nsaba, agasohoza icyo nshaka, umwami na Hamani bazaze mu nkera nzabitegura, kandi ejo nzasubiza umwami icyo yambajije.Hamani ashinga igiti cyo kumanikaho Moridekayi 9.Nuko uwo munsi Hamani agenda anezerewe, yishima mu mutima. Ariko abonye Moridekayi ku irembo ryibwami, abona atamuhagurukiye kandi atamubererekeye, aramurakarira cyane. 10.Ariko Hamani ariyumanganya arataha atumira incuti ze numugore we Zereshi; 11.abatekerereza uko atunze akagira icyubahiro nuko afite abana benshi, nuko umwami yamukijije mu bintu byose, kandi ababwira uko umwami yamukijije akamurutisha abatware nabagaragu be bose. 12.Hamani arongera arababwira ati Kandi nUmwamikazi Esiteri nta wundi yakundiye kujyana numwami mu nkera yiteguye keretse jyewe, ndetse nubu yandaritse ngo nejo nzazane numwami. 13.Ariko ibyo byose nta cyo bimariye, nkibona wa Muyuda Moridekayi yicara ku irembo ryumwami. 14.Nuko umugore we Zereshi nincuti ze zose bamugira inama bati Nibashinge igiti kirekire cya mikono mirongo itanu, maze ejo uzavugane numwami umusabe Moridekayi ukimumanikeho, uhereko ubone kujyana numwami mu nkera unezerwe. Nuko Hamani ashima iyo nama, aherako ashinga igiti.
Esiteri 6:1-14
Umwami amenya ko Moridekayi ari we wamuburiye 1.Iryo joro umwami abura ibitotsi, ni ko gutegeka ko bazana igitabo cyubucurabwenge bagisomera umwami, 2.basanga byaranditswe yuko Moridekayi ari we wareze abagabo babiri bo mu nkone zumwami zarindaga irembo, Bigitani na Tereshi, yuko bashakaga kwica Umwami Ahasuwerusi. 3.Umwami arabaza ati Mbese Moridekayi uwo, hari ishimwe cyangwa icyubahiro yahawe bamwitura ibyo? Abagaragu bumwami babahereza baramusubiza bati Nta cyo yahawe. 4.Umwami arabaza ati Ni nde uri mu rugo? Kandi ubwo Hamani yari ahagaze mu rugo rwimbere ibwami, azanywe no kuvugana numwami ngo amusabe kumanika Moridekayi ku giti yamwiteguriye. 5.Abagaragu bumwami baramusubiza bati Hamani ni we uri mu rugo. Umwami ati Naze. 6.Nuko Hamani araza. Umwami aramubaza ati Umuntu umwami akunze kubaha yagirirwa ate? Hamani aribwira ati Hari uwo umwami yakunda kubaha kunduta? 7.Hamani asubiza umwami ati Uwo umwami akunze kubaha, 8.bazane imyambaro yubwami umwami ajya yambara, nifarashi umwami agenderaho itamirijwe ikamba ryubwami. 9.Maze iyo myambaro niyo farashi babihe umwe wo mu batware bumwami barusha abandi gukomera, bayambike uwo muntu umwami akunze kubaha, bamugendeshe mu nzira yo mu murwa ahetswe niyo farashi, barangururire imbere ye bati Uko ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha. 10.Nuko umwami abwira Hamani ati Huta wende imyambaro nifarashi uko uvuze, ubigenze utyo Moridekayi Umuyuda wicara ku irembo ryibwami, ntihagira ikintu kibura mu byo uvuze byose. 11.Nuko Hamani ajyana imyambaro nifarashi, yambika Moridekayi amugendesha mu nzira yo mu murwa ahetswe nifarashi, arangururira imbere ye ati Uku ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha. 12.Hanyuma Moridekayi asubira ku irembo ryibwami. Ariko Hamani arihuta asubira iwe ababaye kandi yitwikiriye. 13.Aherako atekerereza umugore we Zereshi nincuti ze zose ibyamubayeho byose. Nuko abajyanama be numugore we Zereshi baramubwira bati Moridekayi uwo ubwo utangiye gucogorera imbere ye, niba ari uwo mu rubyaro rwAbayuda ntuzamushobora, ahubwo uzagwa imbere ye. 14.Bakivugana na we haza inkone zumwami, zihuta kujyana Hamani mu nkera Esiteri yari yiteguye.
Esiteri 7:1-10
Esiteri ahakirwa ubwoko bwabo; Hamani amanikwa 1.Nuko umwami na Hamani bazana na Esiteri umwamikazi mu nkera. 2.Kuri uwo munsi wa kabiri umwami yongera kubaza Esiteri bari mu nkera ati Urasaba iki Mwamikazi Esiteri, ukagihabwa? Urashaka iki? Naho wansaba umugabane wigihugu nawuguha. 3.Nuko Umwamikazi Esiteri aramusubiza ati Niba ngutonnyeho nyagasani ukabishima, ngusabye agahanga kanjye ndetse ukize nubwoko bwacu. Ni cyo nsaba 4.kuko jyewe nubwoko bwacu twaguzwe ngo twicwe, turimburwe tumarweho. Iyaba twaraguriwe kuba imbata nabaja nta cyo mba mvuze, nubwo uwo mwanzi atabasha kuriha umwami ibyo aba yishe. 5.Maze Umwami Ahasuwerusi abaza Umwamikazi Esiteri ati Ni nde uhangaye kwigira iyo nama, kandi ari he? 6.Esiteri aramusubiza ati Umwanzi wacu uturenganya ni uyu mugome Hamani. Hamani agirira ubwoba imbere yumwami numwamikazi. 7.Muri ako kanya umwami ahagurukana uburakari ava mu nkera, arasohoka ajya mu murima wibwami. Hamani na we ahagurutswa no gusaba Umwamikazi Esiteri agahanga ke, kuko yari abonye ko umwami amaramaje kumugirira nabi. 8.Hanyuma umwami agaruka ava mu murima wibwami, yinjira mu nzu yinkera asanga Hamani yikubise ku gisasiro aho Esiteri yari ari. Umwami aherako aravuga ati Mbese agiye no gufatira umwamikazi mu nzu aho ndora? Ijambo rigihinguka mu kanwa kumwami, Hamani bamupfuka mu maso. 9.Maze Haribona, umwe mu nkone zakoreraga umwami aravuga ati Ndetse mu rugo rwa Hamani hashinze igiti kirekire cya mikono mirongo itanu, Hamani yiteguriye kumanikaho Moridekayi kandi ari we wavuze ibyagiriye umwami neza. Umwami arategeka ati Abe ari cyo mumumanikaho. 10.Nuko Hamani bamumanika ku giti yiteguriye Moridekayi, maze uburakari bwumwami buracogora.
Esiteri 8:1-17
Moridekayi akuzwa; iteka ryo kwica Abayuda rikuka 1.Uwo munsi Umwami Ahasuwerusi agabira Umwamikazi Esiteri ibya Hamani, umwanzi wAbayuda. Maze Moridekayi aza imbere yumwami kuko Esiteri yari yavuze icyo bapfana. 2.Umwami aherako yiyambura impeta, iyo yari yatse Hamani ayiha Moridekayi. Maze Esiteri aha Moridekayi ubutware bwibya Hamani. 3.Hanyuma Esiteri yongera kuvugira imbere yumwami, amwikubita imbere amwinginga arira, ngo amareho inama mbi ya Hamani Umwagagi, nimigambi ye yari yagambiriye kugirira Abayuda. 4.Umwami atunga Esiteri inkoni yizahabu, nuko Esiteri arahaguruka ahagarara imbere yumwami 5.aravuga ati Umwami nabishima kandi niba mutonnyeho, ibyo mvuga bikamutunganira nkaba nkundwakaye, ndabinginga ngo bandike inzandiko zo gukura izo Hamani mwene Hamedata Umwagagi yagambiriye, akazandikishiriza kurimbura Abayuda bari mu bihugu byumwami byose. 6.Mbese nabasha nte kwihanganira kureba ibyago bizaba ku bwoko bwacu? Cyangwa nabasha nte kwihanganira kuzareba bene wacu barimburwa? 7.Umwami Ahasuwerusi asubiza Umwamikazi Esiteri na Moridekayi Umuyuda ati Dore ngabiye Esiteri ibya Hamani, kandi we bamumanitse ku giti muhora kubangurira ukuboko kwe kugirira nabi Abayuda. 8.Nuko namwe mwandikire Abayuda uko mushatse, mubandikire mu izina ryumwami muhomeho ikimenyetso cyimpeta ye, kuko inzandiko zanditswe mu izina ryumwami zigahomwaho ikimenyetso cyimpeta ye, nta muntu ubasha kuzikura. 9.Nuko icyo gihe ku munsi wa makumyabiri nitatu wukwezi kwa gatatu kwitwa Sivani, bahamagara abanditsi bumwami bandika ibyo Moridekayi ategetse Abayuda byose, nibisonga byumwami nabatware bintebe nabatware bibihugu uko ari ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya, igihugu cyose nkuko imyandikire yacyo imeze, nishyanga ryose uko ururimi rwayo ruri, bandikira nAbayuda mu rurimi rwabo uko imyandikire yabo imeze. 10.Nuko Moridekayi abyandika mu izina ryUmwami Ahasuwerusi, abihomaho ikimenyetso cyimpeta yumwami, yohereza intumwa zijyana izo nzandiko bahetswe namafarashi akorera umwami kandi afite imbaraga, yakenurirwaga mu kiraro cyumwami. 11.Muri izo nzandiko umwami yemerera Abayuda bo mu midugudu yose ngo baterane birwaneho bashikamye, kugira ngo bazice barimbure, bamareho ingabo zose zamoko yose zo muri ibyo bihugu zizabatera, bice nabana babo bato nabagore babo bajyane ibintu byabo ho iminyago, 12.kandi ibyo bizabe ku munsi umwe mu bihugu byose byUmwami Ahasuwerusi, ari wo munsi wa cumi nitatu wukwezi kwa cumi nabiri kwitwa Adari. 13.Urwandiko rukurikije urwategetse yuko iteka rizamamazwa mu bihugu byose, ruherako rwandikirwa amahanga yose, ruvuga yuko Abayuda bakwiriye kuba biteguye kuri uwo munsi, guhōra inzigo ku banzi babo. 14.Nuko intumwa zihetswe namafarashi yimbaraga yakoreraga umwami, zigenda zitewe umwete zihutishwa nitegeko ryumwami, itegeko ryamamara mu murwa wi Shushani. 15.Hanyuma Moridekayi arasohoka ajya imbere yumwami, yambaye imyambaro yubwami yumukara wa kabayonga niyibitare, nikamba rinini ryizahabu numwitero wigitare cyiza nuwumuhengeri, nuko abo mu murwa wi Shushani bararangurura barishima. 16.Abayuda na bo baracya baranezerwa, barishima bagira icyubahiro. 17.Nuko mu gihugu cyose no mu mudugudu wose aho itegeko niteka byumwami byageraga, Abayuda baranezerwaga bakishima, bakagira ibirori numunsi mukuru. Maze abantu benshi bo mu mahanga yo mu gihugu bihindura Abayuda, kuko Abayuda bari babateye ubwoba.
Esiteri 9:1-32
Abayuda bica abanzi babo 1.Ku munsi wa cumi nitatu wukwezi kwa cumi nabiri kwitwa Adari, itegeko niteka byumwami byendaga gusohozwa. Ni wo munsi abanzi bAbayuda bibwiraga ko bagiye kubagiraho ububasha, ariko birahinduka Abayuda baba ari bo bagira ububasha ku banzi babo. 2.Nuko Abayuda bateranira mu midugudu yabo mu bihugu byUmwami Ahasuwerusi byose, ngo bafate abashakaga kubagirira nabi. Nta muntu wabashaga kubabuza kuko amahanga yose yari yabatinye. 3.Maze abatware bibihugu byose nibisonga byumwami, nabatware bintebe nabakoraga imirimo yumwami batabara Abayuda, kuko Moridekayi yari yabateye ubwoba. 4.Moridekayi uwo yari akomeye mu rugo rwumwami, yamamara mu bihugu byose kandi yajyaga arushaho gukomera. 5.Nuko Abayuda bicisha abanzi babo inkota, barabatsemba babamaraho, bagirira ababangaga uko bashatse. 6.Ku murwa wi Shushani Abayuda bahica abagabo magana atanu, barabarimbura. 7.Bica na Parishanidata na Dalifoni na Asipata, 8.na Porata na Adaliya na Aridata, 9.na Parimashita na Arisayi na Aridayi na Vayizata, 10.bene Hamani mwene Hamedata umwanzi wAbayuda, uko ari icumi barabica ariko ntibagira icyo banyaga. 11.Uwo munsi umwami abwirwa umubare wabiciwe mu murwa wi Shushani. 12.Nuko umwami abwira Umwamikazi Esiteri ati Abayuda bishe abagabo magana atanu mu murwa wi Shushani barabarimbura, bica na bene Hamani icumi. Mbese none mu bindi bihugu byumwami bakoze ibingana iki? Hariho icyo usaba ukagihabwa? Hariho ikindi ushaka ngo gikorwe? 13.Esiteri aramusubiza ati Umwami nabishaka, yemerere Abayuda bari i Shushani ejo bazabigenze nkuko itegeko ryuyu munsi rimeze, kandi bene Hamani uko ari icumi bamanikwe ku giti. 14.Nuko umwami ategeka ko biba bityo, iteka ryamamara i Shushani na bene Hamani uko ari icumi barabamanika. 15.Bukeye bwaho ku munsi wa cumi nine wukwezi kwa Adari, Abayuda bari i Shushani baraterana bahica abagabo magana atatu, ariko ntibagira icyo banyaga. 16.Kandi abandi Bayuda bo mu bihugu byumwami baraterana birwanaho, bica mu banzi babo abantu inzovu indwi nibihumbi bitanu, baruhuka ababangaga ariko ntibagira icyo banyaga. 17.Uko ni ko byabaye ku munsi wa cumi nitatu wukwezi kwa Adari. Ku wa cumi nine bararuhuka, bawugira umunsi wo gusangiriraho no kunezerwa. 18.Ariko Abayuda bi Shushani baraterana ku munsi wa cumi nitatu wuko kwezi no ku wa cumi nine, maze ku wa cumi nitanu wako bararuhuka bawugira umunsi wo gusangiriraho no kunezerwa. 19.Ni cyo gituma uwo munsi wa cumi nine wukwezi kwa Adari, Abayuda bimusozi babaga mu midugudu idafite inkike, bawugira umunsi wo kunezererwaho no gusangira, numunsi mwiza wo guhana amafunguro.Moridekayi ategeka ko iyo minsi iba iminsi mikuru 20.Hanyuma Moridekayi yandika ibyo, abyoherereza Abayuda bose bo mu bihugu byUmwami Ahasuwerusi byose, aba hafi naba kure, 21.abategeka ko umunsi wa cumi nine nuwa cumi nitanu wukwezi Adari, bayigira iminsi mikuru uko umwaka utashye, 22.kuko iyo minsi ari yo Abayuda baruhukiyemo abanzi babo, kandi uko kwezi akaba ari ko kwababereye ukumunezero mu cyimbo cyumubabaro, hakaba umunsi mwiza mu cyimbo cyo kwirabura. Kandi abategeka ko bayigira iminsi yo gusangiriraho no kunezerwa, bagahana amafunguro, bagaha abakene impano. 23.Nuko Abayuda basezerana yuko bazajya babigenza nkuko babitangiye, kandi nkuko Moridekayi yabandikiye, 24.kuko Hamani mwene Hamedata Umwagagi umwanzi wAbayuda bose yari yagambiriye ko arimbura Abayuda, kandi yari yejeje inzuzi zitwa Puri ngo abarimbure abamareho. 25.Ariko ijambo rigeze ku mwami, umwami atuma inzandiko zo gutegeka yuko ubugambanyi bwe yagambaniye Abayuda bumugaruka, kandi ngo ubwe nabahungu be bamanikwe ku giti. 26.Ni cyo gituma iyo minsi bayita Purimu, bayitiriye Puri. Maze ku bwamagambo yo muri urwo rwandiko yose, nibyo babonye mu byabaye nibyababayeho, 27.bituma Abayuda bategeka iyo minsi uko ari ibiri, ko bazajya bayigira iminsi mikuru uko umwaka utashye, mu gihe cyayo gitegetswe nkuko byari byanditswe. Barabisezerana ubwabo nurubyaro rwabo, nabajyaga bifatanya na bo bose ngo bye kuzakuka. 28.Kandi bategeka yuko imiryango yose yo mu bihugu byose no mu midugudu yose, bazajya bibuka iyo minsi bakayigira iminsi mikuru ku ngoma zose, kandi ngo iyo minsi ya Purimu ntizakuke mu Bayuda cyangwa ngo urwibutso rwabo rwibagirane mu rubyaro rwabo. 29.Nuko Umwamikazi Esiteri umukobwa wa Abihayili, na Moridekayi Umuyuda bandikisha ububasha bwose, bahamya urwo rwandiko rwa kabiri rwa Purimu. 30.Yoherereza inzandiko Abayuda bose bo mu bihugu ijana na makumyabiri na birindwi byo mu gihugu cya Ahasuwerusi, izo nzandiko zavugaga ibyamahoro nibyukuri, 31.kugira ngo ahamye iyo minsi mikuru ya Purimu mu bihe byategetswe, uko Moridekayi Umuyuda nUmwamikazi Esiteri babitegetse bakabyisezeranira ubwabo nurubyaro rwabo, ibyo kwiyiriza ubusa no kuboroga kwabo. 32.Nuko itegeko rya Esiteri rihamya ibya Purimu, maze byandikwa mu gitabo.
Esiteri 10:1-3
1.Nuko Umwami Ahasuwerusi akoresha ikoro abo mu gihugu nabo mu birwa byo mu nyanja nini. 2.Ariko ibyo yakoreshaga ububasha bwe nimbaraga ze byose, nibyerekana neza uko umwami yakujije Moridekayi akaba umuntu ukomeye, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyibyo ku ngoma zabami bu Bumedi nu Buperesi? 3.Kuko uwo Muyuda Moridekayi yari uwa kabiri ku Mwami Ahasuwerusi, kandi yari akomeye mu Bayuda agashimwa na bene se uko bangana, agashakira ubwoko bwabo ibyiza kandi akajya abwira urubyaro rwe amahoro.
Dore bimwe mubyo twakwigira kuri Esiteri no mu gitabo cya Esiteri:
- Imana ikoresha abantu basanzwe maze ikabakoresha ibidasanzwe (iby’ubutwari)
Esiteri yabayeho mu gihe isiraheli yari iri mu bunyago kubwo kutubaha Uwiteka, yari umukobwa ureregwa mu buhunzi ku butaka bw’abanyamahanga. Nubwo yari mwiza cyane, ntago yari umuntu utandukanye n’abandi cyane mu bundi buryo yari umuntu usanzwe. Umunsi umwe ku ngoma y’umwami Ahasuwerusi, Imana yakoresheje Esiteri kugirango umugambi yari ifite kuva kera iwusohoze.
Esiteri yari aziko umuntu wese winjira mu ngoro y’umwami adahamagawe yicwa (
Esiteri 4:11
11.Abagaragu bumwami bose nabantu bo mu bihugu byumwami bazi yuko umuntu wese, umugabo cyangwa umugore usanze umwami mu rugo rwikambere adahamagawe, hariho itegeko rimwe gusa kuri bene uwo, aricwa. Keretse uwo umwami atunze inkoni ye yizahabu, bisobanurwa ngo akire, ariko jyewe maze iminsi mirongo itatu umwami atampamagaye ngo musange.
Esiteri 4:13-14
13.Moridekayi na we arabatuma asubiza Esiteri ati We kwibwira yuko ari wowe wenyine uzakira mu Bayuda bose kuko uri mu nzu yumwami, 14.kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi, ariko wowe nabinzu ya so bazarimbuka. Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi, ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa niki.
Nawe nubwo uri umuntu usanzwe Imana yagukoresha. Icyo usabwa ni ukuyumvira yaguhamagara ukayitaba ugakurikiza ugushaka kwayo. Birashoboka ko nawe ugira ubwoba ariko igira kuri Esiteri utinyuke, dore yari umugore nawe wakora iby’ubutwari, waba umukobwa cyangwa umuhungu Imana yagukoresha.
2. Ubwiza ufite ku mubiri ntago bukwiriye gutuma wirata cyangwa wihimbaza
Nkuko bibiliya ibivuga, Esiteri yari umugore mwiza rwose, umwami yakuruwe n’ubwiza yari afite bugaragarira amaso. Nubwo byari bimeze gutya; Esiteri ntago yirase cyane kugira ngo abe umwamikazi ahubwo yakurikije inama za Hegayi (
Esiteri 2:9
9.Uwo mukobwa ashimwa na Hegayi amugiriraho ubuhake, Hegayi agira umwete wo kumuha ibyo kumurimbisha, amuha nimigabane ye nabaja barindwi, abo yari akwiriye guhabwa bavuye mu nzu yumwami. Amutoranya mu bandi amujyanana nabaja be, amushyira mu nzu yabagore aheza haruta ahandi hose.
Birashoboka ko Imana yakuremanye ubwiza ku isura birakwiriye ko utirata ahubwo uca bugufi kandi imyitwarire yawe ikaba myiza, ikanezeza Imana kuko nicyo yakuremeye. Muri iyi minsi tugezemo bakunda gukoresha amaterime icyuki, icyuma, umwana uhiye, ibogari ariko birakwiriye ko aba bantu bose bashyirwa muri aya mazina bigana Esiteri bagakora ibishimwa n’Imana, ntibajye mu ngeso mbi kandi ntibishyire hejuru.
- Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bwacu.
Nubwo abayuda bari bafite umubabaro (
Esiteri 4:3-4
3.Kandi mu bihugu byose aho itegeko niteka byumwami byageraga, habagaho umubabaro mwinshi mu Bayuda bakiyiriza ubusa, bakarira bakaboroga kandi benshi muri bo biryamira hasi ku bigunira no mu ivu. 4.Bukeye abaja ba Esiteri ninkone ze baraza barabimubwira arababara cyane, yoherereza Moridekayi imyambaro yo kwambara ngo bamwambure ibigunira, ariko yanga kuyambara.
Niba muri iyi minsi ufite umubabaro humura nawe Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bwawe kandi yiteguye ku guhoza amarira. Ongera uzirikane ko ufite Imana kandi ari yo itabara aho rukomeye ihangane kandi ushikame ukomere nta joro ridacya kandi nta mvura idahita, n’abayuda baratabawe kandi ibyabo byari byarangiye bagiye kwica. Nawe rero komera!
- Amasengesho yo kwiyiriza ubusa akuraho ibihome agatanga ubutabazi bwihuse kandi bukomeye.
Esiteri yari azi ko ijuru ritabara kandi iyo ushyigikiwe n’Imana ihindura ibyanze guhinduka (
Esiteri 4:15-17
15.Nuko Esiteri atuma kuri Moridekayi aramusubiza ati 16.Genda uteranye Abayuda bari i Shushani bose mwiyirize ubusa munsabire, mumare iminsi itatu ku manywa na nijoro mutagira icyo murya cyangwa munywa. Nanjye nabaja banjye tuzabigenza dutyo. Uko ni ko nzasanga umwami, nirengagije itegeko, kandi niba nzarimbuka nzarimbuke. 17.Moridekayi aherako aragenda, abigenza uko Esiteri yamutegetse.
Gusenga wiyiriza ubusa umunsi umwe, ibiri, itatu, icyumweru, iminsi mirongo ine n’ubundi buryo bwose bitewe n’ukuntu wabiteguye hamwe n’impamvu bijya bitanga ubutabazi bwihuse buvuye ku Mana kandi bikirukana abadayimoni. Nshuti y’Imana birakwiriye ko twimenyereza gusenga twigomye ibiryo, birashoboka ko muri iyi minsi utakibishobora ariko egera Imana iguhe imbaraga kuko yiteguye kuziguha rwose.
Umwanzuro:
Hari amasomo menshi twakura mu gitabo cya Esiteri no kuri Esiteri muri rusange, yaba ayo navuze harugura hamwe naya twakongeraho:
- Kugirira umumaro igihugu tubayemo tukumva ko niba hari ikibazo kibaye tugomba kugira uruhare mu kugikemura.
- Gukunda bagenzi bacu cyane kandi tukabakunda nkuko twikunda.
- Gutegereza isaha y’Imana twihanganye kandi dusenga, tukitoza gutitiriza Imana igihe cyose mu buryo bwose.
- Imbaraga hamwe no gukomera ntago biva kuri twe, ahubwo bifite isoko kuko biva ku Mana yacu.
- Imibereho yacu ya ahashije ntago yerekana iyo ahazaza, birashoboka ko wavukiye mu muryango ukennye no mu buzima bugoye ariko nyuma ukazakira; shikama ukore kandi wizere Imana muri byose izagushoboza.
Ibyo twa kwigira mu gitabo cya Esiteri ni byinshi ariko birakwiriye ko twongera tukegera Imana cyane kuko niyo ifite urufunguzo rwa byose kandi yiteguye kutugirira ibyiza kugirango itureme umutima kandi izaduhe ijuru.
Birashoboka yuko utari wakizwa ngo wakire Yesu nk’umwami n’umukiza wawe, ngwino kwa Yesu nikaribu. Niba kandi nawe usomye iyi nkuru wari wabuze ibyiringiro by’ubuzima, ongera usenge kandi uhamagare Imana yiteguye ku gutabara, iyatabaye abayuda ntaho yagiye iracyakora imirimo n’ibitangaza kuko ntago ijya ihinduka cyangwa ngo isaze.
Imana ibahe umugisha.
Tags: Abayuda, Ahasuwerusi, Esiteri, gusenga, Gutabara, kwiyiriza ubusa, Umugambi w'Imana
Yanditswe muri: Twige Bibiliya
Yanditswe muri: Twige Bibiliya
Umwanditsi
DUKUZUMUREMYI Fabrice Ndi umukristo uri murugendo rugana mu ijuru. Nkorera umurimo w'Imana muri CEP UR RWAMAGANA. |
Izindi nkuru bijyanye
Ibanga rikomeye ryo kugendana n’Imana27-09-2024 |
Ibanga rikomeye ryo kugendana n’Imana27-09-2024 |
Ibanga rikomeye ryo kugendana n’Imana27-09-2024 |
Ibanga rikomeye ryo kugendana n’Imana27-09-2024 |