Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 29-10-2019 saa 20:10:16 | Yarebwe: 37302

Inkuru ya Esiteri uyisanga muri kimwe mu bitabo bigize isezerano rya kera kitwa ESITERI. Abantu bose basomye cyangwa bakumva inkuru ya Esiteri barayikunda cyane, kuko bumva iryoheye amatwi yabo ndetse ifite inyigisho nyinshi. Igitabo cya Esiteri kirihariye cyane kuko ni kimwe muri bibiri byonyine byitiriwe amazina y’abagore muri bibiliya (hamwe nicya Rusi).Twabateguriye byinshi twakwigira kuri Esiteri mu mibereho yacu ya buri munsi:

Mbere yo gutangira, dore amwe mu mateka y’igitabo cya Esiteri.

Abahanga muri tewologiya bagaragaza ko umwanditsi wacyo atazwi, ariko abanditsi benshi bemeza ko ari Morodekayi uvugwamo waba waracyanditse ahagana muri  483-473 (Mbere ya Yesu),  ku ngoma y’umwami Zerusesi (Xerxes). Uwo mwami yitwa kandi Ahasuwerusi, yarongoye Esiteri kandi yari  umwami w’Abaperesi hagati ya 486 na 464 (Mbere ya Yesu). Mu mwaka wa karindwi ari ku ngoma nibwo yarongoye Esiteri (Esiteri 2:16) ariko  inkuru yo itangira  mu mwaka wa 3 (Esiteri 1:3). Iki gitabo gifite ibice icumi  (Esiteri 1:1-22Esiteri 2:1-23Esiteri 3:1-15Esiteri 4:1-17Esiteri 5:1-14Esiteri 6:1-14Esiteri 7:1-10Esiteri 8:1-17Esiteri 9:1-32 na Esiteri 10:1-3).

Dore bimwe mubyo twakwigira kuri Esiteri no mu gitabo cya Esiteri:

 
  1. Imana ikoresha abantu basanzwe maze ikabakoresha ibidasanzwe (iby’ubutwari)

Esiteri yabayeho mu gihe isiraheli yari iri mu bunyago kubwo kutubaha Uwiteka, yari umukobwa ureregwa mu buhunzi ku butaka bw’abanyamahanga. Nubwo yari mwiza cyane, ntago yari umuntu utandukanye n’abandi cyane mu bundi buryo yari umuntu usanzwe. Umunsi umwe ku ngoma y’umwami Ahasuwerusi,  Imana yakoresheje Esiteri  kugirango umugambi yari ifite kuva kera iwusohoze.

Esiteri yari aziko umuntu wese winjira mu ngoro y’umwami adahamagawe yicwa (Esiteri 4:11), ariko kubera yari aziko atagize icyo akora abayuda bakwicwa (Esiteri 4:13-14) byatumye yiringira Imana maze akora icyo Imana ishaka.

Nawe nubwo uri umuntu usanzwe Imana yagukoresha. Icyo usabwa ni ukuyumvira yaguhamagara ukayitaba ugakurikiza ugushaka kwayo. Birashoboka ko nawe ugira ubwoba ariko igira kuri Esiteri utinyuke, dore yari umugore nawe wakora iby’ubutwari, waba umukobwa cyangwa umuhungu Imana yagukoresha.

2. Ubwiza ufite ku mubiri ntago bukwiriye gutuma wirata  cyangwa wihimbaza

Nkuko bibiliya ibivuga, Esiteri yari umugore mwiza rwose, umwami yakuruwe n’ubwiza yari afite bugaragarira amaso. Nubwo byari bimeze gutya; Esiteri ntago yirase cyane kugira ngo abe umwamikazi ahubwo yakurikije inama za Hegayi (Esiteri 2:9); ntago yigeze yirata ahubwo  guca bugufi mu mutima we bifatanyije no kwizera Imana byatumye umwami amuhitamo nk’umwamikazi w’igihugu cyose.

Birashoboka ko Imana yakuremanye ubwiza ku isura birakwiriye ko utirata ahubwo uca bugufi kandi imyitwarire yawe ikaba myiza, ikanezeza Imana kuko nicyo yakuremeye. Muri iyi minsi tugezemo bakunda gukoresha amaterime  icyuki, icyuma, umwana uhiye, ibogari ariko birakwiriye ko aba bantu bose bashyirwa muri aya mazina bigana Esiteri bagakora ibishimwa n’Imana, ntibajye mu ngeso mbi kandi ntibishyire hejuru.



 
  1. Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bwacu.

Nubwo abayuda bari bafite umubabaro (Esiteri 4:3-4) Imana yakunze abayuda kandi ntago yaremye ubwiza bwa Esiteri gutyo gusa, ahubwo yari umugambi wayo wo kugirango azagere i bwami abe umwamikazi atabare abayuda.

Niba muri iyi minsi ufite umubabaro humura nawe Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bwawe kandi yiteguye ku guhoza amarira. Ongera uzirikane ko ufite Imana kandi ari yo itabara aho rukomeye ihangane kandi ushikame ukomere nta joro ridacya kandi nta mvura idahita, n’abayuda baratabawe kandi ibyabo byari byarangiye bagiye kwica. Nawe rero komera!

 
  1. Amasengesho yo kwiyiriza ubusa akuraho ibihome agatanga ubutabazi bwihuse kandi bukomeye.

Esiteri yari azi ko ijuru ritabara kandi iyo ushyigikiwe n’Imana ihindura ibyanze guhinduka (Esiteri 4:15-17) bituma afata amasengesho yo kwiyiriza ubusa hamwe n’abayuda bose; ibi byatumye Imana ibumva kandi irabatabara.

Gusenga wiyiriza ubusa umunsi umwe, ibiri, itatu, icyumweru, iminsi mirongo ine n’ubundi buryo bwose bitewe n’ukuntu wabiteguye hamwe n’impamvu bijya bitanga ubutabazi bwihuse buvuye ku Mana kandi bikirukana abadayimoni. Nshuti y’Imana birakwiriye ko twimenyereza gusenga twigomye ibiryo, birashoboka ko muri iyi minsi utakibishobora ariko egera Imana iguhe imbaraga kuko yiteguye kuziguha rwose.

 Umwanzuro:

Hari  amasomo menshi twakura mu gitabo cya Esiteri no kuri Esiteri muri rusange, yaba ayo navuze harugura hamwe naya twakongeraho:
  •  Kugirira umumaro igihugu tubayemo tukumva ko niba hari ikibazo kibaye tugomba kugira uruhare mu kugikemura.
  • Gukunda bagenzi bacu cyane kandi tukabakunda nkuko twikunda.
  • Gutegereza isaha y’Imana twihanganye kandi dusenga, tukitoza gutitiriza Imana igihe cyose mu buryo bwose.
  • Imbaraga hamwe no gukomera ntago biva kuri twe, ahubwo bifite isoko kuko biva ku Mana yacu.
  • Imibereho yacu ya ahashije ntago yerekana iyo ahazaza, birashoboka ko wavukiye mu muryango ukennye no mu buzima bugoye ariko nyuma ukazakira; shikama ukore kandi wizere Imana muri byose izagushoboza.

Ibyo twa kwigira mu gitabo cya Esiteri ni byinshi ariko birakwiriye ko twongera tukegera Imana cyane kuko niyo ifite urufunguzo rwa byose kandi yiteguye kutugirira ibyiza kugirango itureme umutima kandi izaduhe ijuru.

Birashoboka yuko utari wakizwa ngo wakire Yesu nk’umwami n’umukiza wawe,  ngwino kwa Yesu nikaribu. Niba kandi nawe usomye iyi nkuru wari wabuze ibyiringiro by’ubuzima, ongera usenge kandi uhamagare Imana yiteguye ku gutabara, iyatabaye abayuda ntaho yagiye iracyakora imirimo n’ibitangaza kuko ntago ijya ihinduka cyangwa ngo isaze.

Imana ibahe umugisha.