Yanditswe na Hategekimana kuwa 22-04-2018 saa 22:05:16 | Yarebwe: 2379
Iyo ushatse Imana nayo iragusanga.
Umunsi umwe mu kazi nkora nahuye n’ikibazo cy’ubukene burenze ukwemera kwanjye, ibyo nishingikirizaga byose bishyirwaho igikuta cyitwa kwiheba, abakozi b’Imana banyigisha gushaka ubuntu bw’Imana ahantu hose. Ubwo natangiye gusenga bushyashya nkajya muri nibature, nkajya mubutayu; izo nzira zombi nizo naboneyemo ibisubizo.
Umunsi umwe nagiye muri nibature Imana ikoresha umugabo wari waje gusenga imutegeka kugira icyo ankorera kuko nshonje, yaracecetse arataha ageze iwe aganiriza umufasha we ibyo yategetswe gukora, bombi bajya inama baduhahira ibiryo byadutunze ukwezi.
Ikindi gitondo umukozi w’Imana yaravuze ati “hano hari umuntu ugiye kuzabona amafaranga menshi”, njye nkabona mu bavugwa ntarimo, nyuma yaho nerekeje iy’ubutayu ku Gisozi mu ishyamba ahitwa i Shiro mfukama ku bitare nsaba nizeye mu izina rya YESU gukizwa inzara n’ubukene mu muryango wanjye. Nyuma y’icyumweru kimwe gusa naciriwe inzira binyuze mu kazi kanjye ko ngomba kujya gukorera hanze y’igihugu igihe cy’umwaka nkajya mpembwa 600000 ku kwezi. Gusa n’ubwo ibisubizo byari bije Shitani yateje umuryango wanjye abarozi biturutse ku mashyari y’uko nteturuwe. Hakomeje kuza abakozi b’Imana batandukanye basengeraga umuryango wanjye bawumenyeshaga ko uzimuka ukajya gutura ahari iterambere riruta aho dutuye
Uwiteka ahabwe icyubahiro kuko icyo avuze agisohoza nkaba naravuye munkengero z’umujyi wa Kigali nkaba ntuye mumugi, aho navomaga amazi mukirometero ubu nyavoma iwanjye mugipangu. IYO IVUZE NO GUSOHOZA IRASOHOZA