Mu mibereho yacu ya buri munsi, dusiganwa n’igihe. Igihe ni ijambo risanzwe buri muntu wese azi, iyo ukibajije umuntu akikubwira mu masaha. Abanyarwana benshi bakunda gukoresha inyito nyinshi zerekana agaciro k’igihe kuko mbere y’igihe atari igihe na nyuma y’igihe atari igihe. Mu mibereho ya gikirisitu gukorera no kugendera ku gihe bigira umumaro, Pawulo intumwa yasabye abefeso gucunguza uburyo ( 16.mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.
Abefeso 5:16) kuko iminsi ari mubi. Twabateguriye imwe mu mimaro yo gukoresha igihe neza mu buzima Imana yaguhaye.Mu bihugu byose inyito igihe ni amafaranga, irakoreshwa bashaka gushimangira umumaro w’igihe mu mibereho ya muntu. Tugendeye ku ijambo ry’Imana, igihe ni impano y’Imana ku bantu bose. Imana izatubaza ukuntu twakoresheje igihe yaduhuhaye, kuko yagennye uko igihe cyose kigira umwanya wacyo (
Imana igenera ikintu cyose igihe cyacyo 1.Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, nicyagambiriwe munsi yijuru cyose gifite umwanya wacyo. 2.Hariho igihe cyo kuvuka nigihe cyo gupfa, igihe cyo gutera nigihe cyo kurandura ibikūri. 3.Igihe cyo kwica nigihe cyo gukiza, igihe cyo gusenya nigihe cyo kubaka. 4.Igihe cyo kurira nigihe cyo guseka, igihe cyo kuboroga nigihe cyo kubyina. 5.Igihe cyo kujugunya amabuye nigihe cyo kuyarunda, igihe cyo guhoberana nigihe cyo kwirinda guhoberana. 6.Igihe cyo gushaka nigihe cyo kuzimiza, igihe cyo kwimana nigihe cyo gutanga. 7.Igihe cyo gutabura nigihe cyo kudoda, igihe cyo guceceka nigihe cyo kuvuga igihe cyo gukunda nigihe cyo kwanga, 8.igihe cyintambara nigihe cyamahoro.
Umubwiriza 3:1-8).
Mu butumwa bwiza batwereka ko Yesu kirisito yagendeye ku gihe, ubuzima bwa Yesu bwaranzwe no gukorera ku gihe.
Kenshi tuba duteganya ko tuzaramba imyaka myinshi ku isi, ariko burya dukwiye guhora twiteguye. Dawudi we yabivuze neza ati iminsi y’umuntu ni nk’ubusa. Bityo rero tuzirikane ko igihe ari impano Imana yaduhaye maze tugikoresha ducunguza uburyo umwete kugirango tukibyaze umusaruro.
Burya koko hari ingorane ziterwa no gukora mbere y’igihe na nyuma y’igihe, niyo mpamvu tugomba kwirinda gutakaza igihe .
Iyo usomye bibiliya usanga hari ingorane ziterwa no gukora mbere y’igihe, ibi bitwigishe gutegereza igihe cy’Imana mu mibereho yawe. Muri bibiliya kandi batwereka ingaruka zo gukora nyuma y’igihe (
Umugani wabakobwa cumi 1.Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa nabakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe. 2.Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. 3.Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana namavuta, 4.ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe namatabaza yabo. 5.Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira. 6.Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire! 7.Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo. 8.Abapfu babwira abanyabwenge bati Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima. 9.Ariko abanyabwenge barabahakanira bati Oya, ntiyadukwira twese, ahubwo nimujye mu bahanjuzi muyigurire. 10.Bagiye kugura, umukwe araza, abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa. 11.Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati Nyakubahwa, dukingurire. 12.Na we arabasubiza ati Ndababwira ukuri yuko ntabazi.
Matayo 25:1-12), aho abakobwa b’abapfu bibagiwe amavuta bakajya kuyazana nyuma y’igihe maze umukwe akababwira ko atabazi. Muri (
Yuda yiyahura (Ibyak 1.16-19) 3.Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru nabakuru bya bice byifeza mirongo itatu ati 4.Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza. Ariko bo baramusubiza bati Biramaze! Ni ibyawe.
Matayo 27:3-4) Yuda yicuza nyuma y’igihe byarangiye.
Benedata kubera iki dupfusha ubusa igihe Imana yaduhaye? Abantu bamwe ntago bagishaka kuza imbere y’Imana ngo bari kwiryoherereza bishimisha mu byaha ngo bazaba baza; Nshuti yanjye birakwiriye ku udapfusha ubusa igihe Imana yaguhaye.
Mariya magadalena we yazanye amavuta kumva ya Yesu, basanga batinze amaze kuzuka; Nukuri dukwiriye gukora imirimo myiza hakiri kare. Umuririmbyi we yararirimbye ati kora , korera Imana kora ugifite uburyo kuko ku isi Atari iwacu twifitiye gakondo.
Esawu we, se yaramuhamagaye aratinda kugeza aho murumuna we yamutanze umugisha wari umugenewe (
Esawu asabana amarira umugisha 30.Isaka arangije guhesha Yakobo umugisha, Yakobo akiva mu maso ya Isaka se, Esawu mukuru we arahiguka.
Itangiriro 27:30. Aburahamu yatakaje igihe maze inzara iteye yimukira muri egiputa, umwami amwaka umugore we maze aremera aramutanga (
Aburamu na Loti baratandukana 1.Aburamu avana muri Egiputa numugore we nibye byose, na Loti ajyana na we, bajya i Negebu. 2.Aburamu yari afite ubutunzi bwinshi bwamatungo nifeza nizahabu. 3.Aragenda, ava i Negebu agera i Beteli, agera aho mbere yabanje kubamba ihema rye, hagati yi Beteli na Ayi, 4.ahari igicaniro yubatse mbere. Aburamu yambarizaho izina ryUwiteka. 5.Kandi na Loti wagendanaga na Aburamu, yari afite imikumbi namashyo namahema. 6.Icyo gihugu nticyabakwiriye kugituranamo, kuko ubutunzi bwabo bwari bwinshi, bibabuza guturana. 7.Habaho intonganya zabashumba binka za Aburamu nabiza Loti, kandi muri icyo gihe Abanyakanani nAbaferizi babaga muri icyo gihugu. 8.Aburamu abwira Loti ati He kubaho intonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu, kuko turi abavandimwe. 9.Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze tandukana nanjye. Nuhitamo kujya ibumoso nanjye nzajya iburyo, cyangwa nuhitamo kujya iburyo nanjye nzajya ibumoso. 10.Loti arambura amaso, abona ikibaya cyo ku ruzi Yorodani cyose, yuko kinese hose hose. Uwiteka atararimbura i Sodomu ni Gomora, icyo kibaya kugeza i Sowari cyari kimeze nka ya ngobyi yUwiteka, nkigihugu cya Egiputa. 11.Nuko Loti yihitiramo ikibaya cyose cyo kuri Yorodani, ajya iburasirazuba, baratandukana. 12.Aburamu atura mu gihugu cyi Kanani, Loti atura mu midugudu yo muri cya kibaya, yimura ihema rye, agera i Sodomu. 13.Kandi Abasodomu bari babi, bari abanyabyaha bacumura ku Uwiteka cyane. 14.Loti amaze gutandukana na Aburamu, Uwiteka abwira Aburamu ati Rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi nikusi, niburasirazuba niburengerazuba. 15.Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha nurubyaro rwawe iteka ryose. 16.Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane numukungugu wo hasi. Umuntu yashobora kubara umukungugu wo hasi, urubyaro rwawe na rwo rwazabarika. 17.Haguruka ugende, unyure muri iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko ari wowe nzagiha. 18.Aburamu yimura ihema rye aragenda, atura ku biti byitwa imyeloni bya Mamure biri i Heburoni, yubakirayo Uwiteka igicaniro.
Itangiriro 13). Ibi byose bitwereka ingaruka zo gutakaza igihe.
Birashoboka ko nawe uri gusoma iki kigisho muri iyi minsi urimo gutakaza igihe, ariko garukiraho Imana iradusaba kudatakaza igihe.
Dore urugero rw’umuntu watakaje igihe: Umuntu ufite imyaka 75, niba buri munsi kuva avuka aryama amasaha 8 ku munsi agasenga iminota 10 gusa. Mu myaka 75 aba yarasenze amezi 6 gusa maze akaryama imyaka 25. Kuryama nibyiza ariko ntidukwiriye guhora turyamye amasaha yose kuko burya ibitotsi ubikuramo ingonera. Byaza umusaruro igihe ufite hano ku isi, bara iminota ujya usenga, ubare umwanya ujya imbere y’Imana, ibyo ukora byose bishyire mu mibare urebe niba koko nawe uri gutakaza igihe.
Hari abantu benshi Imana yagiye yongerera igihe; hezekiya yongewe imyaka 15 (
Hezekiya yongererwa imyaka yo kubaho(2 Abami 20.1-11; 2 Ngoma 32.24-26) 1.Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati Uwiteka aravuze ngo Tegeka ibyinzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga. 2.Nuko Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati 3.Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu byukuri imbere yawe numutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe. Nuko Hezekiya ararira cyane. 4.Maze ijambo ryUwiteka rigera kuri Yesaya riti 5.Subirayo ubwire Hezekiya uti Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze iti: Numvise gusenga kwawe mbona namarira yawe, kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi nitanu. 6.Kandi nzagukizanya nuyu murwa mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda. 7. Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze. 8.Dore nzahera aho igicucu kigeze ku ntambwe zurugero rwa Ahazi, ngisubizanyeyo nizuba intambwe cumi. Nuko izuba rihera aho ryari rigeze rirenga, risubirayo umwanya wintambwe cumi zurugero. 9.Ibyo Hezekiya umwami wAbayuda yanditse ubwo yarwaraga agakira ni ibi: 10.Naravuze nti Ndakenyutse ngiye kunyura mu marembo yikuzimu, nteshejwe imyaka yanjye yari isigaye. 11.Ndavuga nti Sinzongera kureba Uwiteka mu gihugu cyabazima, kandi sinzongera kubonana nabantu babaturage bo mu isi. 12.Ubugingo bwanjye buratamurutse bunkuweho nkihema ryumwungeri, ubugingo bwanjye ndabuzinze nkuko umuboshyi wimyenda ayizinga, azanca mu biti biboherwamo imyenda. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose. 13.Ndaceceka nkageza mu gitondo, ariko uvuna amagufwa yanjye yose nkintare. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose. 14.Ntaka nkintashya cyangwa uruyongoyongo, nkaniha nkinuma iguguza. Erega amaso yanjye yaheze hejuru! Nyagasani Uwiteka ndarengana, ndengera. 15.Mvuge iki kandi? Ubwo yanshubije ubwe wenyine ni we wabikoze, imyaka yanjye nzamara yose nzajya ngende niyoroheje, nibuke umubabaro wo mu mutima wanjye. 16.Uwiteka, ibyo ni byo bibeshaho abantu, kandi muri ibyo byonyine ni ho umutima wanjye ubona ubugingo. Nuko nkiza umbesheho. 17.Erega icyatumye ngira ibinsharirira cyane ni ukugira ngo mbone amahoro! Kandi urukundo wakunze ubugingo bwanjye rwatumye ubukiza urwobo rwiborero, ibyaha byanjye byose warabyirengeje. 18.Kuko ikuzimu hatabasha kukogeza nurupfu rutabasha kuguhimbaza, abamanuka bajya muri rwa rwobo ntibabasha kwiringira ukuri kwawe. 19.Umuzima, umuzima ni we uzakogeza nkuko nkogeza uyu munsi, se wabana azabigisha ukuri kwawe. 20.Uwiteka yiteguye kunkiza, ni cyo kizatuma turirimba mu nanga indirimbo nahimbye turi mu nzu yUwiteka, iminsi yose tuzamara tukiriho. 21.Kandi Yesaya yari yababwiye ngo Bende umubumbe wimbuto zumutini bawushyire ku kirashi cye, azakira. 22Kandi Hezekiya yari yabajije ati Ni kimenyetso ki cyerekana ko nzazamuka nkajya mu nzu yUwiteka?
Yesaya 38:1-21). Birashoboka ko nawe Imana yakongereye imyaka, ese urimo kuyikoramo iki? Ese ntago uri gutakaza igihe? Iki gihe Imana iguhaye, kibyaze umusaruro maze ugire icyo ukora. Jya munzu y’Imana, jya gufasha beneso; igihe Imana yaguhaye ntabwo ari icyo gupfusha ubusa.
Abantu benshi Imana yabakuye muri koma kwa mugaganga abantu bahogoye, abandi ibazura bakoze impanuka zikomeye, abandi ibakura mu nzu z’imbohe; ariko se iki gihe Imana yakongereye urimo kugikoresha gute?
Niwemera gukoresha igihe cyawe neza, Imana yiteguye kuguhindurira amateka
Bibiliya itwereka ingero z’abantu bakoresheje igihe cyabo neza; Aburahamu umunsi yemeye gukoresha gihe neza yahagurukunye isaka ijya kumutanga maze amateka ye arahinduka aba sekuru w’abantu bose bazizera, Dawidi amaze kwica goliyati Imana yamuhinduriye amateka.
Birakwiriye ko niba nawe utari wemerera Imana wakoresha kino gihe usigaranye ukacyira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe. Nawe niwizera uritwa izina rishya kuko birashoboka ko bakikwita mayibobo, indaya se, itafu se, iniga se, sireyi kwini se nandi mazina menshi mabi …. Ngwino kwa Yesu umukorere, kugirango igihe yaguhaye ikibyaze umusaruro.
Dusabe Imana iduhe imbaraga kugirango dukoreshe igihe yaduhaye neza.