Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 29-10-2019 saa 20:04:06 | Yarebwe: 6117

Kubaka mu buzima busanzwe ni ibintu bigoye, biravuna, bisaba amafaranga hamwe n’umwanya. Ariko iyo w’ubatse ugasanga icyo w’ubatse ntago gikomeye cyangwa ntikimeze nkuko wagishakaga; urababara. Ariko iyo Imana yagize uruhare mu byo w’ubatse yaba urugo, imishinga, akazi, amasomo n’ibindi birakomera (Zaburi 127,:1).

Umuvugabutumwa Faida Pacific, ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR atwigishije uburyo uwiteka ariwe udushyigikira muri byose.

Nkuko bigaragara mu gitabo cy’umuhanuzi mukuru ezekiyeli, Imana yatanze ikigereranyo cy’abayisiraheli  nk’umwana wavutse mu buryo butangaje cyane; Se wuwo mwana yari umwamori naho nyina akaba umuhetikazi, ubwo bwoko bwaziranaga bituma uwo mwana avuka mu buryo bugoye cyane kugeza naho batamushyize mu twahi twimpinja. Ariko Imana yari yategetse ko uwo  mwana agomba kubaho (Ezekiyeli 16,:4-6).

Imanishimwe ko natwe twavutse Imana yategetse, nawe uri gusoma iyi nkuru zirikana ko kuvuka kwawe atari impanuka ahubwo ni Imana yari yategetse; kuko  idufiteho umugambi mwiza. Ibuka ukuntu Imana yakurinze, wibuke imfu Imana yagusimbukije, ubukene bwaraje ariko ntacyo wabaye nindi; ibi byose byerekana umugambi mwiza Uwiteka afite  ku buzima bwawe n’uburyo akomeza ibyo yubatse.

Birashoboka ko uri mubuzima bugoye, wajya ubumoso cyangwa iburyo amahwa aka kwica,  zirikana ko Imana izakurengera, wigerageza kwiyubakira cyangwa gusaba abantu ko bakubakira,  ahubwo ubaka ku mana kuko ayo ari uwiteka wakubakiye bikomera.

UMVA IKIGISHO CYOSE ”IYO ARI IMANA YUBATSE BIRAKOMERA” HANO: