Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 19-10-2019 saa 07:00:30 | Yarebwe: 2851

Mu mibereho yacu ya buri munsi, turwana intambara nziza yo gukiranukira Imana. Kugirango tubigereho tugerageza kwitwararika muri byose, kuva mu mitekerereze yacu kugeza mu mivugire. Rimwe na rimwe biratunanira, maze uburiganya bwa satani bukadufata tukagwa mu moshya. Bibiliya itwereka uburyo twabaho tudatsinzwe n’uburiganya bwa satani (Abefeso 6:10-18).
Iyo usomye ijambo ry’Imana mu isezerano rya kera, usanga hari abantu batsinzwe n’uburiganya bwa satani. Tugiye kwifashisha ingero ebyiri mu byanditswe byera kugirango tubisobanukirwe.
Samusoni yavutse yaravuzweho n’Imana (Abacamanza 13:1-16:31) ariko Samusoni yahuye n’uburiganya bwa satani. Umunsi umwe se yaramubajije ngo: mu bakobwa bose bo muri isirayeli wabuzemo umukobwa ugira umugore? arivugira ati niwe yakunze (avuga umufilisitiyakazi) ariko ntiyari azi ko ariho azagwa. Samusoni yarariganijwe akajya yumva ari ibintu bisanzwe ariko byarangiye dalila amunogoyemo amaso (Abacamanza 16:21).
Dawidi umunsi umwe yasigaye i Yerusalemu abandi bagiye kurugamba, uburiganya bwa satani buramufata (2 Samweli 11:1-27) aryamana na betisheba 2 Samweli 11:3-5) bimuviramo icyaha gikomeye cyane. Urebye neza wasanga dawidi yari afite abagore benshi ariko uburiganya bwa satani bwamugezeho asambanya umugore wa uriya. Tugomba guhagarara tudatsinzwe n’uburiganya bwa satani kuko byarangiye icyubahiro cye kimanutse (2 Samweli 12:11-12).
Izi ngero zose, zitwereka uburyo uburiganya bwa satani bwafashe Samusoni na Dawidi. Natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi usanga budufata butitaye kubyo turi byo. Waba uri umusore ugasanga wirirwa usomana cyangwa usambana ngo nibyo bigezweho, waba ugiye kwaka akazi ugasanga uciye mu nzira zidafututse witwaje ko aribwo urakabona, waba uri mu rugo ugasanga wirirwa uhoza kunkeke uwo mwashakanye, ….nubundi buryo bwinshi uburiganya bwa satani budufatamo.

Nubwo bwose ubwo buriganya bwa satani budufata, mu mibereho yacu ya burimunsi ya gikirsito hari uburyo umunani muri bwinshi, bwagufasha kubaho udatsinzwe n’uburiganya bwa satani.
- Gusenga bituma tutagwa mu buriganya bwa satani (Abefeso 6:18). Dufatiye urugero kuri Yesu, yasengaga amasaha 3 cyangwa 4 ku munsi kandi nta joro na rimwe atajyaga gusenga. Gusenga twabigereranya nko guhumeka aho winjiza umwuka mwiza ugasohora umwuka mubi kandi ukabikenera buri kanya, muri make natwe gusenga tuba tubikeneye buri kanya bigomba guhinduka ubuzima bwacu bwa buri munsi. Uzasanga abantu benshi bitwaza ko gusenga ari impano ariko bibiliya ivuga ko gusenga ari itegeko ubwo rero tugomba kubikora.
- Kubakira ubuzima bwacu mu ijambo ry’Imana (Matayo 7:24-25), ijambo ry’Imana ni itabaza (Zaburi 119:105). Muri iki gihe abantu bikundira gusirimba gusa, ariko twubakire ubuzima bwacu ku ijambo ry’Imana twitoze gusoma ijambo ry’Imana kandi tubishyire mubikorwa. Kuko abantu benshi tuzi ijambo ry’Imana mu mutwe ariko ntago turishyira mu bikorwa no buzima bwacu bwa buri munsi.
- Kwemera kuyoborwa na mwuka wera kandi tukamwumvira. Kuzura umwuka wera bituma twera imbuto za mwuka wera bityo bikaturinda uburiganya bwa satani (Abagalatiya 5:22-23;Zaburi 143:10;(Yohana 16:13).
- Kwiga kwicisha bugufii nabyo bidufasha kwirinda uburiganya bwa satani. Imana irwanya abibone (Yakobo 4:6) (1 Petero 5:5-6). Kugirango tugendane n’Imana duce bugufi kugirango bituma itumurikira kandi iturinde uburiganya bwose bwa satani.
- Kwirinda gukunda isi. Hari ubwo satani atwereka bimwe na bimwe bigize imibereho yacu ya buri munsi, akatwuzuzamo gukunda isi maze akatwambura agakiza. Gutunga birashoboka kandi ni byiza iyo birimo agakiza kandi tubifite byaciye mu mucyo. Impamvu tugomba kwirinda gukunda ibyisi nabisobanura nifashishije uru rugeo: Kugendera mu nyanja uri mubwato nibyiza ariko iyo injanja ije mu bwato urarohama bivuze ko kugendera mu isi ukijijwe aribyiza ariko iyo isi ikujemo ushobora kugwa/gupfa mu byagakiza maze uburiganya bwa stani bukagutsinda.
- Kwirinda gufata ibyemezo bihutiyeho ugihe uri mukigeragezo, nabyo bikurinda gutwarwa n’uburiganya bwa satani. Uzirinde gufata icyemezo uhubutse cyane kuko rimwe na rimwe hari igihe ugendera kubyo urarikiye ukaba waha satani urwuho uburiganye bwe bukagufata.
- Kumenya gutandukanya amajwi twumva atwongorera, bizatuma satani atadutsindisha amajwi ye. Mu buzima bwacu tugomba kwiga gutandukanya amajwi ya satani hamwe n’ijwi ryiza rya Yesu (Yohana 10:27). Yesu niwe wavuze ko intama ze zumva ijwi rye. twitoteze kumva iwi rya Yesu mu mibereho yacu ya buri munsi bidutere kwirinda uburiganya bwa satani.
- Dusoreze ku kintu cya nyuma aricyo kugira amakenga (Yosuwa 9:3-16; (Imigani 22:3)tugire amakenga kuko umuyamakenga afite ubushobozi bwo kubona ko ibintu ari bibi akabyikinga. Kuko duhangana na satani dukomeze kugira amakenga muri byose, utagize amakenga ushobora kuyoba cyangwa ukava mubyizerwa.
Mu mibereho yacu ya buri munsi dukomeze tube maso kandi turwane intambara nziza yo gukiranuka, turi kumwe n’Imana muri byose kandi dusengeshe umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga kugirango tudatsindwa n’uburiganya bwa satani.
Imirongo iboneka muri iyi nkuru