Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 29-10-2019 saa 20:06:54 | Yarebwe: 26719

Umunsi ku munsi  mu mibereho yacu, dusabwa kurobanura ibishimwa mu bigawa byose  kugirango tunezeze Imana. Ikintu kibidushoboza ni ukuba maso umunota ku munota aho uri hose nicyo uri gukora cyose mu buryo bw’umwuka. Muri bibiliya Yesu arabidusaba kuko tutazi igihe isi izarangirira (Matayo 25:13; Luka 12:35-39). Umuvugabutumwa  akaba n’umukirisito uteranira mu itorero rya ADEPR mu mudugudu wa gatenga atwigishije neza uburyo dukwiriye kuba maso igihe cyose.

Umunsi umwe aburahamu yasinziriye ubuticura (Itangiriro 15:11-12) maze uwiteka amubwira ko urubyaro rwe ruzaba abashyitsi mu gihugu kitari icyabo. Iyo urangaye ntube maso mu gihe gikwiriye wikururira ibyago n’imivumo myinshi. Heli yararangaye ntiyabera maso umurimo w’Imana maze akajya abaho nta yerekwa abona;  natwe twirinde gusinzira dusabe imbaraga zo guhora turi maso.

Umuntu watangiye gusinzira ntago aba agikunda ijambo ry’Imana, iyo aje mu rusengero usanga yibereye kuri chati,  nta nyota yo kumva ijambo ry’Imana aba afite. Ubuzima twirirwamo  nabwo bushobora gutuma dusinzira,  urugero nko kwirirwa tureba amafilime y’urukozasoni, kwiriwa turimo kuvuga amagambo mabi  hamwe n’ibindi,  ariko dukwiriye kuba maso.

UMVA HANO IKIGISHO CYOSE: