Mu buzima bwa buri munsi tubayemo abizera Yesu kirisito, kugira kwizera ni bimwe mu biranga umukirisito twa kwita irangamuntu. Burya koko abantu benshi bibaza byinshi ku buryo abantu babona kwizera. Ntago dushobora ku kugura, ku kugurisha cyangwa se kuguha inshuti zacu. Ese ukwizera ni iki? Kumara iki mu mibereho yacu ya buri munsi? Wabihuza gute n’ibigeragezo?Twifashishije bibiliya, dusoma byinshi ku bijyanye no kwizera hamwe n’akamaro gufite mu mibereho yacu ya buri munsi. Pawulo yabivuze neza ko iyo tudafite ukwizera tudashobora kunezeza Imana (
6.ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.
Abaheburayo 11:6). Umuririmbyi we yaririmbye ngo kuva ubu sintinya ibizambaho yaba ibyago cyangwa amahirwe nzi yuko Imana ibitegeka, akomeza avuga ati mbeshwaho no kwizera Yesu gusa. Ese wowe muri iyi minsi uri kwizera Yesu cyangwa se wizereye mu by’isi gusa bishira?
kwizera kuva hehe?Nkuko twabikomojeho dutangira, kwizera ntago ari ibintu tuvukana cyangwa se biba mu masekuruza yacu (genetic), dukura mu bukire bwacu, mu bukene bwacu, mu byubahiro dufite aho tuba; ahubwo bibiliya itubwira ko kwizera ari impano y’Imana (
8.Mwakijijwe nubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano yImana. 9.Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira,
Abefeso 2:8-9).
Kuki tugomba kugira kwizera?Dukeneye kwizera kugirango dushimishe Imana. Imana yashyizeho imibereho y’abakiranutsi kuko bose batungwa no kwizera (
38.Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.
Abaheburayo 10:38). Ntago bisobanuye ko tugomba kwizera Imana gusa kugirango hagire ibyo tubona, ariko Imana ikunda abantu bihangana kandi bakayizera kandi irabagororera (
50.Abwira uwo mugore ati Kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.
Luka 7:50;
8.Uwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa, 9.kuko muhabwa agakiza kubugingo bwanyu ari ko ngororano yo kwizera kwanyu.
1 Petero 1:8-9).
Bibiliya itwereka byimbitse icyo kwizera ari cyo hamwe ni ibyitegererezo by’abizera nyakuri babayeho kuva kera (
Kwizera icyo ari cyo; ibyitegererezo byabizera nyakuri 1.Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari ibyukuri. 2.Icyatumye aba kera bahamywa neza, ni uko bari bagufite. 3.Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isi yaremwe nijambo ryImana, ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara. 4.Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye. 5.Kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana, 6.ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka. 7.Kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo ibyibitaraboneka, akabāza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ari yo yacishije iteka ryabari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera. 8.Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa, nuko agenda atazi iyo ajya. 9.Kwizera ni ko kwatumye aba umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe, akaba nkumushyitsi muri cyo akabana mu mahema na Isaka na Yakobo, abaraganywe na we ibyo byasezeranijwe, 10.kuko yategerezaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse ikawurema. 11.Kwizera ni ko kwatumye na Sara abashishwa gusama inda nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa. 12.Ni na cyo cyatumye umuntu umwe (kandi uwo yari ameze nkintumbi), akomokwaho nabangana ninyenyeri zo ku ijuru kuba benshi, kandi bangana numusenyi uri mu kibaya cyinyanja utabarika. 13.Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi nabimukīra mu isi. 14.Abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo. 15.Iyo baba barakumbuye iyo bavuyemo, baba barabonye uburyo bwo gusubirayo. 16.Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa nisoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umudugudu. 17.Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu atamba Isaka, ubwo yageragezwaga. Kandi dore uwasezeranijwe ibyasezeranijwe yari agiye gutamba umwana we wikinege, 18.uwo yabwiwe ibye ngo Kuri Isaka ni ho urubyaro ruzakwitirirwa. 19.Kuko yibwiye yuko Imana ibasha ndetse kuzura nabapfuye, ni cyo cyatumye amugarurirwa nkuzutse. 20.Kwizera ni ko kwatumye Isaka ahesha Yakobo na Esawu imigisha yibizaba. 21.Kwizera ni ko kwatumye Yakobo ubwo yari agiye gupfa, ahesha imigisha abana ba Yosefu bombi, agasenga yishingikirije ku ipfundo ryinkoni ye. 22.Kwizera ni ko kwatumye Yosefu ubwo yari agiye gupfa, yibuka ibyo kuva mu Egiputa kwAbisirayeli, agategeka ibyamagufwa ye. 23.Kwizera ni ko kwatumye Mose ahishwa nababyeyi be amezi atatu amaze kuvuka, kuko babonye ako kana ko ari keza ntibatinye itegeko ryumwami. 24.Kwizera ni ko kwatumye Mose ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu wumukobwa wa Farawo, 25.ahubwo agahitamo kurengananywa nubwoko bwImana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza byibyaha, 26.kuko yatekereje yuko gutukwa bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubwo Abanyegiputa babitse bwose, kuko yatumbiraga ingororano azagororerwa. 27.Kwizera ni ko kwatumye ava muri Egiputa ntatinye umujinya wumwami, kuko yihanganye nkureba Itaboneka. 28.Kwizera ni ko kwatumye arema Pasika no kuminjagira amaraso, kugira ngo urimbura abana bimfura atabakoraho. 29.Kwizera ni ko kwatumye baca mu Nyanja Itukura nkabaca ku musozi. Abanyegiputa na bo babigerageje bararengerwa. 30.Kwizera ni ko kwatumye inkike zamabuye zi Yeriko ziriduka, bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi. 31.Kwizera ni ko kwatumye maraya uwo Rahabu atarimburanwa nabatumviye Imana, kuko yakiranye abatasi amahoro. 32.Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni nibya Baraki, nibya Samusoni nibya Yefuta, nibya Dawidi nibya Samweli, nibyabahanuzi 16.1--1 Abami 2.11; 1 Sam 1.1--25.1 33.baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa yintare 34.no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bwinkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo zabanyamahanga. 35.Abagore bahabwaga abo bapfushije bazutse. Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza. 36.Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu yimbohe. 38.6. 37.Bicishwaga amabuye bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu zintama nizihene, banyazwe byose, bakababazwa bakagirirwa nabi. 38.Yemwe, nisi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga, no mu mavumo no mu masenga. 39.Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe 40.kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe.
Abaheburayo 11:1-40).
Kwizera ni ko kwatumye abeli atanga igitambo kiruta icya kayini kuba cyiza (
4.Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye.
Abaheburayo 11:4). Imanishimwe ko ijya ireba mu mitima yacu igashima ibyo tuyituye cyane dukiranuka. Muri iyi minsi abantu turimo kwizera tugamije ko tumenyekana bigatuma ibyo twizeye bitabaho, twige kwizera ariko mbere na mbere tugamije ko Imana ariyo ihabwa icyubahiro.
Hari igihe ukwizera kwacu gushobora kugabanyuka, ariko kubera ari impano y’Imana iha abana bayo, ijya yemera ko duhura n’ibitugerageza, kugirango Imana ikomeze ityaze kwizera kwacu. Niyo mpamvu yakobo yatubwiye rwose ko ari iby’ibyishimo niturwa gitumo n’ibitugerageza bitari bimwe (
2.Bene Data, mwemere ko ari ibyibyishimo rwose nimugubwa gitumo nibibagerageza bitari bimwe, 3.mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. 4.Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.
Yakobo 1:2-4).
Birashoboka ko wahuye na byinshi bigiye bitandukana bikakugerageza, ugasanga uyu munsi wabuze amafaranga, ejo ukicwa n’inzara, ugasanga uri kwiga ntutsinde cyangwa se mu rugo ntago bimeze neza; ariko ambara imbaraga ukomere cyane Yesu yaranesheje kandi yaduhaye Impano yo kwizera, araje abigenze neza n’ugera ku gipimo gishyitse ashaka ko ugeraho.
Abaririmbyi bararirimbye ngo aho imbaraga z’abantu zirangirira niho imbaraga zawe Mana zitangirira, ibidashobokera abana b’abantu kuri wowe Mana birashoboka. Imanishimwe ko nubwo ibitugeregeza biza iturwanirira tukanesha! ntago ijya yemera ko abanzi bacu batwishima hejuru (
12.Iki ni cyo kimenyesha yuko unyishimira, Ni uko umwanzi wanjye atavugiriza impundu kunesha.
Zaburi 41:12).
Kwizera ni umuco utuma tugira ubutwari bwo gukora ibyiza. Ushobora gutuma dukomeza kwihangana muri iki gihe kandi tukagira ibyiringiro by’igihe kizaza. Bibiliya ishobora kugufasha n’iyo waba utemera Imana, utakigira ukwizera cyangwa wifuza kugira ukwizera gukomeye. Kwizera ni bwo butunzi bukomeye dufite ; ni yo mari abakijijwe dufite iruta ibindi byose.
Imwe mu mimaro yo kwizera- Kwizera gutanga agakiza: Gukizwa ni ubuntu bw’Imana, twese twakijijwe tubiheshjwe no kwizera (
8.Mwakijijwe nubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano yImana.
Abefeso 2:8). Birashoboka ko nawe uri gusoma iyi nkuru udakijijwe ariko igihe ni iki ngwino wegere Yesu aguhe agakiza. - Kwizera gukiza indwara kandi gukora imirimo n’ibitangaza: nkuko bigaragara mu butumwa bwiza bwa Yesu kristo, Yesu yakunze kujya abwira umuntu ngo genda ukwizera kuramukijije, bisobanuyeko ukwizera gukora byinshi bitangaje! (
34.Aramubwira ati Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro ukire rwose icyago cyawe.
Mariko 5:34).
Iyo usomye mu isezerano rya kera usanga kwizera gutangaje cyane. Umugabo witwa Namani w’i Siriya yarizeye, ajya muri Yorodani karindwi, arakira (
14.Nuko aramanuka, yibira muri Yorodani karindwi nkuko uwo muntu wImana yari yamutegetse. Uwo mwanya umubiri we uhinduka nkuwumwana muto, arahumanuka.
2 Abami 5:14). Ibi bidutere gukomeza kwizera umwami wacu Yesu kirisito kandi tumugirire ikizere rwose, kuko ashoboye byose kandi duhumure azaturengera.
- Kwizera kuzanwa no kumva ijambo ry’Imana,urugero umugore wakoze ku mwenda wa Yesu agakira maze isoko y’amaraso igakama, yabitewe n’uko yari yumvanye abantu inkuru ze, bituma yizera ko naca ku bantu agakora ku mwenda we ari bukire (
25.Nuko hariho umugore wari mu mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi nibiri, 26.ababazwa nabavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara. 27.Yumvise ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturuka inyuma akora ku mwenda we, 28.kuko yari yibwiye ati Ninkora imyenda ye gusa ndakira. 29.Uwo mwanya isoko yamaraso irakama, amenya mu mubiri we yuko akize cya cyago.
Mariko 5:25-29); ( 17.Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa nijambo rya Kristo.
Abaroma 10:17). - Kwizera kurageragezwa: nkuko twabikomojeho ukwizera ni impano y’Imana, bityo rero Imana iba idutyaza kugirango dukomere, kwizera gutera kwihangana, kandi kwihangana ni ko gutera kunesha, kunesha kugatera ibyiringiro(
3.mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.
Yakobo 1:3). - Kwizera ni ko guhora buri munsi kutuyobora: Imana ntikorana n’abicaye, ahubwo ikorana n’abizeye, bagatinyuka kurwana intambara nziza yo gukiranuka. Nubwo tuba dukora imirimo isanzwe ariko turi mu rugendo, nubwo uri gusoma iki kigisho ariko uri mu rugendo, kandi bibiliya iratubwira ngo hahirwa abantu bagira mu mitima yabo inzira zerekeza siyoni. Ukwizera niko kudufasha muri uru rugendo.
UmwanzuroKwizera ni indangamuntu buri mukirisito yakogombye kugira. Kwizera gutura mu byo twibwira (
Abaroma 5:27). Gutura kandi mu byo dutekereza mu mitima yacu, Ese Imana uyiha agaciro kangane gute mu mutima wawe? (
11.Kwizera ni ko kwatumye na Sara abashishwa gusama inda nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa.
Abaheburayo 11:11). Gutura kandi mu byo tuvuga (twatuza akanwa kacu) Ntukavuge ko birangiye, ahubwo ujye wizera, ushikame muri Yesu, Yosuwa na Kalebu baratuye ngo “Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana miri icyo gihugu akiduhe.. (
8.Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cyamata nubuki.
Kubara 14:8) kandi koko baragihewe! ”
Icyo Umukristo asabwa mu gihe atewe na Satani ashaka kumutesha ibyiringiro, ni ukumukinga ingabo yo kwizera.
Birashoboka ko muri iyi minsi kwizera kwawe kwagabanyutse cyane, ndetse ugata ibyiringiro ariko ongera winginge Imana ikugarurire ibyiringiro, igukomeze kandi rwose irabikora kugirango yongere ikwishimire.
Niba utarakira Yesu kirisito nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe nikaribu kwa Yesu! Twe abagezeyo tubeshejweho no kwizera Yesu gusa.
Dukomeze twinginge Imana itwongerere ukwizera nkuko abigishwa babikoze. (
Ibyo kwizera 5.Maze intumwa zibwira Umwami Yesu ziti Twongerere kwizera.
Luka 17:5).