Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 22-09-2019 saa 12:56:21 | Yarebwe: 2352

Mu mibereho yacu ya buri munsi,  kwangana usanga hari abantu babikora cyangwa bakabikorerwa. Abazi ikinyarwanda, umwanzi aturuka ku ijambo kwanga/kwangana ni umuntu ukwanga haba hari impamvu zifatika cyangwa zidafatika. Iyo usomye muri Bibiiya naho ubisangamo (1 Samweli 18:22-29; Esiteri 3:10). N’ubwo kwangana bibaho,  dukwiriye kumenya uburyo tugomba kwitwara,  n’uko twagenza abanzi bacu nk’abana b’Imana.

Dukurikije ijambo  ry’Imana  dusanga muri 1 Samweli 18:22-29,  Sawuli  yanze   Dawidi k’urugero  rwo hejuru, rushoboka kugeza naho yateraga Dawidi icumu, Imana igakinga ukuboko.  Turashima   Imana,  kubera ko  itajya itureka ngo  abanzi bacu batugire uko bashaka.  Ijya iturenza amacumu y’abanzi bacu. Igihe kimwe na none,   Sawuli  yateze Dawidi umutego  kugirango azagwe mu maboko y’abafilisitiya.  Iyo umuntu akwanga aba akwanga,  keretse Imana yonyine yakora k’umutima we,  kuko hari igihe umuntu aba afite urwango.

Bibiliya itubwira n’undi muntu Hamani wanze abayuda bose Esiteri 3:10.  Izi ngero zose zitwereka ko umwanzi atari ijambo rishyashya,  ahubwo ribaho kugeza na n’ubu mu mibereho y’ubuzima bwacu bwa buri munsi.

Burya urwango ntago ruba hanze  gusa,  ahubwo ruba  no munsengero,  muri kiliziya na handi henshi rurahaba.  Ni yo mpamvu uzasanga muri iyi minsi hari abantu basengera abanzi babo amasengesho,  basaba Imana kubakura ku isi (amasengesho yo kubicisha) n’ibindi bintu bitandukanye bibi.  Ariko ijambo ry’Imana (Imigani 24:17; Imigani 25:21 ridusaba  kutishimira ibibi byabaye ku banzi bacu kuko Kristo naza gutwara itorero azaritwara  ridafite umugayo.

Iyo witegereje abantu akenshi,  usanga  umuntu akunda umuntu umukunda,  wa wundi wa mugiriye neza, wa mugaburiye se, wa mwishyuriye amashuri, wa muhaye akazi se muri make wa wundi wa mukoreye ibintu byiza gusa. Ariko Imana  idusaba no gukunda abanzi bacu; Bibiliya iradusaba  ko  twahura   n’inka y’umwanzi wacu  tugasanga  n’indogobe ye izimira tuzayimugarurire (Kuva 23:4-5 Kandi nusanga indogobe y’umwanzi wawe umutwaro ihetse yawugwije ukagirango wirengagize kumufasha ntukabure kumufasha.

 



Umuntu ashobora kukwanga akabiguhisha cyangwa akabikwereka ugasanga arimo no kukwereka ibimenyetso bibigaragza, ntago wemerewe kujya kumwitura ibibi,  ahubwo wowe ugomba kumugirira neza.  Kuko ijambo ry’Imana muri Zaburi 124:17 ritugaragariza uburinzi Imana yaduhaye ikaba muruhande rwacu kugirango abanzi bacu batatumira bunguri. Imana ishimwe kuba itaradutanze nk’umuhigo  natwe yagiye idutabara, ikadutambutsa, ikanaturengera. Imigani 124:2.

Mu mibereho yacu ya buri munsi,  duharanire gukunda abanzi bacu.  Kuko Imana yiteguye kudutabara,  kandi yarabitumenyesheje  ko nituba  inshuti y’Imana izahinduka umwanzi w’abanzi bacu n’ubwo tutabibifuriza Kuva 23:22.  Ibi bisobanuye ko igisubizo atari ukugenda kujya kurogesha, cyangwa kujya gushukisha, ahubwo dukwiriye gukora  ibyo Bibiliya idusaba.

Birashoboka yuko  baba barakwanze cyane maze ukabifuriza ibibi,  cyangwa se ukabihimuraho, …. Birakwiriye ko urekera aho ugeze, Dusabe  Imana imbaraga kugirango dukurikize ibyo idusaba kuko Kirisito naza gutwara itorero,  azatwara itorero ridafite umwanda.