Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 10-10-2019 saa 13:41:05 | Yarebwe: 5745
Nubwo guhindurirwa amateka mu mibereho ya buri muntu ari ibintu abantu bose aho bava bakagera bifuza, Imana ibikorera buri muntu mu ruhande rwe; Mu mibereho abayeho ikamuhindurira amateka! iyo usomye ijambo ry’Imana usangamo ingero nyinshi z’abantu Imana yagiye igirira neza, maze ikabahindurira amateka. Burya koko isezerano ry’Imana naho ryatinda ntago rizahera. Twasuye umukozi w’Imana, Imana yagiye irengera aduha ubuhamya bukomeye bwaho Imana yamukuye.
Mutezimana Venuste, umuvugabutumwa akaba n’umunyamasengesho mu itorero rya ADEPR, umudugudu wa Ruli, paroisse ya Ruli; Imana yamukoreye imirimo n’ibitangaza imuremera ubuhamya bukomeye. Ubuhamya bwe bushingiye ku murongo wo muri bibiliya (Yeremiya 1:11-15) Imana yacu ni Imana irinda ijambo ryayo kugirango izarisohoze.
Yavukiye mu muryango w’abana 8, yasengeraga mun idini rya Gatorika, ashaka kwiyegurira Imana mu muryango waba furere. Akomeza ubuzima busanzwe, maze hashize imyaka 25 yaje kuvunika ukugura mu gihe yari agiye kwinjira muri uwo muryango kugirango atangire kwiha Imana.
Agize imyaka 30 yaje kurwara indwara y’umutwe ukomeye, birakomera cyane kugeza naho ajya mu bapfumu bagiye batandukanye, abo bapfumu bamuhaye imiti harimo amavuta y’intare n’indi myinshi ariko gukira biranga, ntiyacika intege akomeza kujya no mu bapfumu bakoresha amahembe ariko ntiyabona agahenge na gato.
Venuste, yakomeje gukoresha amazi y’umugisha yakuye kwa padiri, akarara acanye amabuji anavuga rozari, akongeraho ishapule y’impuhwe hamwe n’isengesho rya brigitte ariko bikomeza kwanga.
Bigezeho nibwo abakozi b’Imana bamusengeye arakira. Yahise atangira inzira ya gakiza. Nubwo yahuye n’intambara nyinshi ariko Imana yaramushyigikiye.
Amaze gutangira umushinga w’ubukwe yahise aba ikiremba, ariko Imana imubuza kubibwira umugeni. Yahuye na byinshi bikomeye bitandukanye.
UMVA UBU BUHAMYA HANO: