Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 20-10-2019 saa 12:00:05 | Yarebwe: 5751

Mu mibereho yacu ya buri munsi, intekerezo mbi zijya zigaragara mu mitima yacu. Iyo tutazirwanije byihuse byuzura imitima yacu, bigatuma dutakaza ukwizera, bityo Imana ikaba itatwishimira (Abaheburayo 11:6). Burya Imana niyo irondora imitima yacu, ikamenyera kure ibyo twibwira mu mitima yacu Zaburi 139:1-6 kandi mu mitima yacu ninaho haturuka ibitekerezo bibi bimunga ubugingo (Matayo 15:18-19). Birakwiye ko turwanya imitekerereze mibi aho iva ikagera kandi mu buryo bwose, nubwo turi abantu, Imana izabidufashamo maze tugire imitima ifite intekerezo nziza zikomeza ubugingo bwacu.
Burya intekerezo mbi ntago zifata abadakijijwe gusa, ahubwo n’abantu bakijijwe zijya zibageraho.

Maze gufata umwanzuro, nahisemo kwegera yesu kristo cyane, kugirango ampe imbaraga zo kureka ubwo buzima narimbayemo. Imana yarabikoze impa imbaraga, ariko kuva icyo gihe ntangira guterwa n’ibitekerezo byinshi byuzuye ubuhehesi. Nkajya mpora nsenga bikagenda igihe gito nk’iminsi ibiri, maze bikongera bikagaruka ntazi aho bivuye n’impamvu yabyo. Ibyo byanshaga intege kuko numvaga ko Imana yandakariye cyane. Ndashima Imana ko ntagicika intege byihuse ahubwo mpita mbinesha umutima wanjye ukongera ukagubwa neza.

Nkuko nanjye mbyambayeho, nagerageje gukora ubushakashatsi, nsanga mu mibereho ya gikirisitu ya burimunsi bibaho ndetse bikanatuma hari abasubira inyuma cyangwa bakagwa. Ariko nta mpamvu yo gucika intege cyangwa kuganzwa n’ibiterezo bibi.
Intekerezo mbi si ubuhehesi gusa ahubwo n’izindi zose zijyanye ni mirimo ya kamere (Abagalatiya 5: 19-26).
- Tera intambwe ya mbere ubanze umenye ko ufite iki kibazo (wirinde kwihagarara wibwira mu mutima wawe uti n’ubundi uri umuntu bigomba kubaho) n’umara kumenya ko intekerezo mbi zageze mu mutima wawe hita utangira kwinginga Imana uyisaba imbaraga zo kubinesha.
- Ibuka yuko Imana yita kandi ikareba imitekerereze yacu n’ibikorwa byacu, nkuko Zaburi 139 ibivuga.(Zaburi 139:1-24).
- Ongera uzirikane ko Imana idashaka ko imitima yacu yuzuramo ibitekerezo bibi, nkuko mugihe cya Nowa Imana yarimbuye isi kubera ingeso mbi z’abantu n’imitekerereze mibi yari yuzuye mu mitima yabo (Itangiriro 6:5-7).
- Maze wongere wibuke ko mu mitima yacu ariho haturuka ibintu bihumanya abantu, aribyo bitekerezo bibi nko kwica, gusambana no guheheta (Matayo 15:18-19‘]).
5. Nurangiza wuzuze ukuri, guturuka ku ijambo ry’Imana muri wowe (2 Timoteyo 3:16). Muri make ibitekerezo bibi byose byaje mu mutima wawe uzabyirukanisha ijambo ry’Imana. Tugomba gusoma bibiliya bikaba kimwe mu gice kigize ubuzima bwacu. Tugafata ibyanditswe byera nkuko dawidi yabivuza neza ati: nabitse ijambo ryawe mu mutima wanjye kugirango ntagucumuraho (Zaburi 119:11).
Ese imitekerereze mibi uko yaza kose wayirwanya? Tangira uhereze uwiteka ubuzima bwawe bwose ushyizemo imitekerereze y’umutima wawe. Niba utarava mu byaha, emera ibyaha byawe uyu munsi mu kwizera, usabe Imana ko yaza mu mutima wawe.
Imana iduhe ubushobozi bwo guhora tugira intekerezo nziza zivuye mu mitima yacu.
Imirongo iboneka muri iyi nkuru