Mu mibereho yacu ya buri munsi, intekerezo mbi zijya zigaragara mu mitima yacu. Iyo tutazirwanije byihuse byuzura imitima yacu, bigatuma dutakaza ukwizera, bityo Imana ikaba itatwishimira ( 6.ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.
Abaheburayo 11:6). Burya Imana niyo irondora imitima yacu, ikamenyera kure ibyo twibwira mu mitima yacu 1.Zaburi iyi yahimbiwe umutware wabaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka, warandondoye uramenya, 2.Uzi imyicarire yanjye nimihagurukire yanjye, Umenyera kure ibyo nibwira. 3.Ujya urondora imigendere yanjye nimiryamire, Uzi inzira zanjye zose. 4.Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka. 5.Ungose inyuma nimbere, Unshyizeho ukuboko kwawe. 6.Kumenya ibikomeye bityo ni igitangaza kinanira, Kuransumba simbasha kukugeraho.
Zaburi 139:1-6 kandi mu mitima yacu ninaho haturuka ibitekerezo bibi bimunga ubugingo ( 18.Ariko ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, ni byo bihumanya umuntu. 19.Kuko mu mutima wumuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi nibitutsi.
Matayo 15:18-19). Birakwiye ko turwanya imitekerereze mibi aho iva ikagera kandi mu buryo bwose, nubwo turi abantu, Imana izabidufashamo maze tugire imitima ifite intekerezo nziza zikomeza ubugingo bwacu.Burya intekerezo mbi ntago zifata abadakijijwe gusa, ahubwo n’abantu bakijijwe zijya zibageraho.
Reka mbahe ubuhamya buto. Niga mu mwaka wa kabiri wa mashuri ya kaminuza nibwo nakiriye Yesu nk‘ umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye. Icyo gihe narimbayeho mu buzima bwa gisitari, rimwe na rimwe ngakora ibyaha mbyita kwisanzura, gusirimuka, kugendana n’igihe nandi mazina menshi. Icyo gihe najyaga nsomana n’abakobwa, nkinywera inzoga n’ibindi bibi byinshi. Umunsi umwe korari yo kuri kaminuza nigamo yari yakoze amasengesho y’Iminsi ibiri, mfa kujya gusengana nayo. Aho niho Yesu yamfatiye mpita niyemeza kuva mubyo narimo byose bidatunganye.
Maze gufata umwanzuro, nahisemo kwegera yesu kristo cyane, kugirango ampe imbaraga zo kureka ubwo buzima narimbayemo. Imana yarabikoze impa imbaraga, ariko kuva icyo gihe ntangira guterwa n’ibitekerezo byinshi byuzuye ubuhehesi. Nkajya mpora nsenga bikagenda igihe gito nk’iminsi ibiri, maze bikongera bikagaruka ntazi aho bivuye n’impamvu yabyo. Ibyo byanshaga intege kuko numvaga ko Imana yandakariye cyane. Ndashima Imana ko ntagicika intege byihuse ahubwo mpita mbinesha umutima wanjye ukongera ukagubwa neza.
Dore bimwe mubyadufasha kunesha intekerezo mbi zijya ziza mu mitima yacu.Nkuko nanjye mbyambayeho, nagerageje gukora ubushakashatsi, nsanga mu mibereho ya gikirisitu ya burimunsi bibaho ndetse bikanatuma hari abasubira inyuma cyangwa bakagwa. Ariko nta mpamvu yo gucika intege cyangwa kuganzwa n’ibiterezo bibi.
Intekerezo mbi si ubuhehesi gusa ahubwo n’izindi zose zijyanye ni mirimo ya kamere
(Abagalatiya bahugurirwa gukomeza umudendezo wa Gikristo 1.Ubwo Kristo yatubaturiye kuba abumudendezo, nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa nububata. 2.Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira. 3.Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe namategeko byose. 4.Mwebwe abashaka gutsindishirizwa namategeko mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bwImana. 5.Naho twebwe ku bwUmwuka dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera. 6.Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo. 7.Mbese ko mwagendaga neza, ni nde wababujije kumvira ukuri? 8.Uko koshywa ntikwavuye kuri Iyo ibahamagara. 9.Nubundi igitubura gike gitubura irobe ryose. 10.Ndabiringiye ku bwUmwami wacu yuko mutazagira undi mutima wundi, ariko ubahagarika imitima uwo ari we wese, azagibwaho nurubanza rwe. 11.Mbese bene Data, niba nkibwiriza gukebwa ni iki gituma nkirenganywa? Iyo mba nkibikora, cya gisitaza giterwa no kubwiriza ibyumusaraba kiba cyaramvuyeho. 12.Icyampa ababahagarika imitima bakikona rwose. 13.Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo, 14.kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo Ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda. 15.Ariko rero nimushikurana mugaconshomerana, mwirinde mutamarana! Imirimo ya kamere nimbuto zUmwuka 16.Ndavuga nti Muyoborwe nUmwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira 17.kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. 18.Ariko niba muyoborwa nUmwuka, ntimuba mugitwarwa namategeko. 19.Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni nibyisoni nke, 20.no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, nishyari numujinya namahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, 21.no kugomanwa no gusinda, nibiganiro bibi nibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nkuko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bwImana. 22.Ariko rero imbuto zUmwuka ni urukundo nibyishimo namahoro, no kwihangana no kugira neza, ningeso nziza no gukiranuka, 23.no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. 24.Aba Kristo Yesu babambanye kamere, niruba nirari byayo. 25.Niba tubeshwaho nUmwuka tujye tuyoborwa nUmwuka. 26.Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari.
Abagalatiya 5-19).- Tera intambwe ya mbere ubanze umenye ko ufite iki kibazo (wirinde kwihagarara wibwira mu mutima wawe uti n’ubundi uri umuntu bigomba kubaho) n’umara kumenya ko intekerezo mbi zageze mu mutima wawe hita utangira kwinginga Imana uyisaba imbaraga zo kubinesha.
- Ibuka yuko Imana yita kandi ikareba imitekerereze yacu n’ibikorwa byacu, nkuko zaburi 139 ibivuga.(
1.Zaburi iyi yahimbiwe umutware wabaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka, warandondoye uramenya, 2.Uzi imyicarire yanjye nimihagurukire yanjye, Umenyera kure ibyo nibwira. 3.Ujya urondora imigendere yanjye nimiryamire, Uzi inzira zanjye zose. 4.Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka. 5.Ungose inyuma nimbere, Unshyizeho ukuboko kwawe. 6.Kumenya ibikomeye bityo ni igitangaza kinanira, Kuransumba simbasha kukugeraho. 7.Ndahungira Umwuka wawe he? Ndahungira mu maso hawe he? 8.Nazamuka nkajya mu ijuru uri yo, Nasasa uburiri bwanjye ikuzimu uri yo. 9.Nakwenda amababa yumuseke, Ngatura ku mpera yinyanja, 10.Aho na ho ukuboko kwawe kwahanshorerera, Ukuboko kwawe kwiburyo kwahamfatira. 11.Nakwibwira nti Ni ukuri umwijima ni wo uri buntwikīre, Umucyo ungose uhinduke ijoro, 12.Numwijima ntugira icyo uguhisha, Ahubwo ijoro riva nkamanywa, Umwijima numucyo kuri wowe ni kimwe. 13.Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye, Wanteranirije mu nda ya mama. 14.Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, Imirimo wakoze ni ibitangaza, Ibyo umutima wanjye ubizi neza. 15.Igikanka cyanjye ntiwagihishwe, Ubwo naremerwaga mu rwihisho, Ubwo naremesherezwaga ubwenge mu byo hasi yisi. 16.Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, Yategetswe itarabaho numwe. 17.Mana, erega ibyo utekereza ni ibyigiciro kuri jye! Erega umubare wabyo ni mwinshi! 18.Nabibara biruta umusenyi ubwinshi, Iyo nkangutse turacyari kumwe. 19.Mana, icyampa ukica abanyabyaha, Mwa bīcanyi mwe, nimwumve aho ndi. 20.Bakuvuga nabi, Abanzi bawe bavugira ubusa izina ryawe. 21.Uwiteka, sinanga abakwanga? Sininuba abaguhagurukira? 22.Mbanga urwango rwuzuye, Mbagira abanzi banjye. 23.Mana, ndondora umenye umutima wanjye, Mvugutira umenye ibyo ntekereza. 24.Urebe yuko hariho inzira yibibi indimo, Unshorerere mu nzira yiteka ryose.
Zaburi 139:1-24). - Ongera uzirikane ko Imana idashaka ko imitima yacu yuzuramo ibitekerezo bibi, nkuko mugihe cya Nowa Imana yarimbuye isi kubera ingeso mbi z’abantu n’imitekerereze mibi yari yuzuye mu mitima yabo (
5.Kandi Uwiteka abona yuko ingeso zabantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. 6.Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima. 7.Uwiteka aravuga ati Nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isi uhereye ku muntu ninyamaswa namatungo nibikururuka ninyoni nibisiga byo mu kirere, kuko nicujije yuko nabiremye.
Itangiriro 6:5-7). - Maze wongere wibuke ko mu mitima yacu ariho haturuka ibintu bihumanya abantu, aribyo bitekerezo bibi nko kwica, gusambana no guheheta ( ).
5.
Nurangiza wuzuze ukuri, guturuka ku ijambo ry’Imana muri wowe ( 16.Ibyanditswe byera byose byahumetswe nImana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka
2 Timoteyo 3:16). Muri make ibitekerezo bibi byose byaje mu mutima wawe uzabyirukanisha ijambo ry’Imana. Tugomba gusoma bibiliya bikaba kimwe mu gice kigize ubuzima bwacu. Tugafata ibyanditswe byera nkuko dawidi yabivuza neza ati: nabitse ijambo ryawe mu mutima wanjye kugirango ntagucumuraho ( 11.Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, Kugira ngo ntagucumuraho.
Zaburi 119:11).Ese imitekerereze mibi uko yaza kose wayirwanya? Tangira uhereze uwiteka ubuzima bwawe bwose ushyizemo imitekerereze y’umutima wawe. Niba utarava mu byaha, emera ibyaha byawe uyu munsi mu kwizera, usabe Imana ko yaza mu mutima wawe.
Imana iduhe ubushobozi bwo guhora tugira intekerezo nziza zivuye mu mitima yacu.