Yanditswe na James kuwa 09-06-2018 saa 23:03:11 | Yarebwe: 11851

Hari igihe mu buzima biba ngombwa ko dusaba Imana ngo idukorera igitangaza. Urugero ni nko gusaba Imana ko igukiza cyangwa igukiriza umurwayi, n’ibindi byinshi. Bibiliya igaragaza ko ibitangaza byahozeho kandi ko Yesu yajyaga abikora kandi ko na n’uyu munsi bigikorwa.
Kugeza ubu nta buryo buriho bwihariye cyangwa budasanzwe wakoresha usenga kugirango Imana igukorere igitangaza, ariko haracyariho ibyiringoro ko hari icyo wakora ugasubizwa vuba. Kuba ufite umwihariko mu buryo bwawe bwo kubana n’Imana, niko no gusenga ugamije ko Imana igukorera igitangaza bigomba gutandukana cyane n’uko undi wese yabikora. Ufite uburyo bwawe wihariye, uziranyeho n’Imana, bumwe ujya ukoresha usenga. Ubwo buryo nibwo buzagufasha no kumenya cyane uko ubwira Imana yawe mwihereranye mwenyine uyinginga usaba igitangaza runaka ko gikorereka. Senga isengesho rihuje n’uburyo wowe wumva wasabamo Imana nk’umubyeyi, n’umutima wawe wose, wuzuye ishimwe kandi wicishije bugufi cyane  imbere yayo.

a. Gusengana umutima umenetse, wizeye kandi ufite ishimwe


1. Sengana kwiyoroshya: Uko usenga, reka imbaraga z’Imana n’ubuntu bwayo bikorere muri wowe. Sengana umutima ufungutse kandi wakira. Ntureke amarangamutima yawe agutegeka, ahubwo ureke Imana ibe ariyo ikuyobora. Niba wumva wuzuwe n’umubabaro n’agahinda ukumva ugeze aho amarira akuganje, reka asohoke. Ririra Imana, si bibi rwose kurira Imbere y’Imana uyisaba kuko ni umubyeyi wacu. Niba wumva ushaka kwerura ukavuga cyane, vuga. Niba Umwuka ugutegetse kuririmba, ririmba. Reka umwuka akuyobore icyo ugomba gukora. Ereka Imana uko wiyumva nta buryarya.igitangaza: inyanja ituza abisiraheli bakambuka
Wikwifata, ereka Imana uko uri, usenge nk’usaba Se wo mu ijuru kandi uzi neza ko ari bugusubize: Isengesho rikorwa uburyo bwinshi. Ushobora kumva wuzuzanya n’Imana neza mu ndirimbo, mu gusoma Bibiliya cyangwa mu gusenga bucece. Reka isengesho ryawe riguhuze n’Imana uburyo bwose wumva bukoroheye. Reba ikijya kigufasha. Wikopera abandi kuko buri wese afite uko abana n’Imana ye

2. Senga wizeye: Shyira ukwizera kwawe muri Yo kandi wemere neza udashidikanya ko Imana yamaze kugusubiza. Gumana kwizera. Ikuremo ibyiyumviro bikubwira ko bitashoboka, cyangwa ari iby’igihe kirekire. Niba utizeye ko Imana ishobora byose, uri gusengana umutima utizera, kandi ni bibi. Saba Imana imbabazii z’ubwoba bwawe no gushidikanya ujya ugira. Reka kwizera kwawe gukureho umutwaro wose waba uri kuri wowe. Guma uhanze amaso kubyo Imana yakoze kandi izakora mu buzima bwawe. Habwa imbaraga no kumenya ko Imana ari urukundo, kandi ishora byose:
  • Niwumva ubwoba no gushidikanya bije muri wowe, byirukane, byirukane rwose.
  • Wikwiha akanya ko gutekereza ko bitashoboka. Gusa izere ko byashobotse kandi Imana yamaze kubikora.
  • Hindukirira Imana mu isengesho maze uyibwire byose bikugoye.

3. Senga ushima: Shakisha uburyo busobanutse bwawe wihariye bwo gushima Imana. Shima Imana mu isengesho, mu bitekerezo no mu bikorwa. Ushobora gushima Imana mu ndirimbo, mu ishimwe cyangwa ugakora igikorwa cy’urukundo. Shima Imana ku byiza yakoze, mu rukundo yakweretse no kuba igufasha kubaho ubuzima buzira ubwoba n’amaganya. Shima Imana cyane cyane ku buzima bwawe, umuryango wawe cyangwa abandi mubana. Ibi bizatuma usobanukirwa ko Imana ishobora byose. Kuba byabindi yarabikoze, n’iki igitangaza uri gusaba iraza kugikora.

b. Senga ushikamye, urasa ku ntego (vuga igitangaza ushaka), kandi wihanganye


Ngwino ku Mana, ntucike intege, kugeza ubwo isengeresho ryawe risubirijwe. Ntiwibagirwe kandi, numara gusubizwa ugaruke imbere y’Imana ushima gusa. Senga ubudasiba, ubutitsa ufite umutima umenetse kandi ushenjaguwe rwose. Sengera aho uri hose: mu kazi, mu modoka, ku meza iwawe n’ahandi henshi. Gusengana umuhate byerekana uburyo ukunda Imana kandi n’uburyo ubabajwe n’icyo uri gusaba Imana. Saba ko Imana ikuyobora kandi uyumvire.
  • Iyirize ubusa niba wumva ari ngmbwa, niba utabishoboye, fata akanya gahagije ube hafi y’Imana.
  • Jya ahantu hatuje, mu butayu usenge, usabe Imana icyo ushaka.
  • Imana yumva isengesho aho waba uri hose, icyangombwa ni umutima umenetse kandi uyishaka. Senga ubudsaiba.

Bwira Imana icyo ushaka udaca ku ruhande. Nibyiza ko urasa ku ntego, ukavuga mu magambo meza kandi asobsnutse icyo ushaka ko Imana ikora. Kugirango utagira intekerezo nyinshi zidafasha, irinde kuvuga amagambo adafite aho ahuriye n’icyifuzo  cyawe. Gusenga si ukuvuga amagambo menshi adafite icyo agamije, ahubwo bwira weruye Iman mu ijwi rituje uko umutima wawe umeze, icyo ushaka n’uburyo ugishakamo.

Senga ufite kwizera: Gutegereza ko igitangaza wasabye kiba ni ibintu bitoroshye bishobora no gutuma ujya mu maganya cyangwa ugashidikanya. Ushobora kumya watakaye, nta byiringiro n’ibindi. Witinya, gumana n’Imana yawe, irakumva humura, ntaho yagiye. Wibuke ko Imana ikorerra iihe cyayo. Mu gihe utegereje igitangaza cy’Imana. gira kwizera n’ibyiringiro kandi usome Bibiliya niyo muyobozi dufite.