Yesu Kristu yaje mu isi gukuraho ubwandu bwose bw’icyaha:
Yohana yita Yesu Umwana wintama wImana 29.Bukeye bwaho abona Yesu aza aho ari aravuga ati Nguyu Umwana wintama wImana, ukuraho ibyaha byabari mu isi.
Yohana 1:29. Nyamara we atubwira ko hari icyaha kimwe rukumbi kitababarirwa aricyo ICYAHA CYO GUTUKA UMWUKA WERA.
GUTUKA UMWUKA WERA NI IKI?
24.Ariko Abafarisayo babyumvise baravuga bati Uyu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni, keretse Belizebuli umutware wabadayimoni.
Matayo 12:24 Ariko Abafarisayo babyumvise baravuga bati “Uyu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni, keretse Belizebuli umutware w’abadayimoni.”
32.Kandi umuntu wese usebya Umwana wumuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, naho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza.
Matayo 12:32 Yesu Kristu arabasubiza ati:”Kandi umuntu wese usebya Umwana w’umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, naho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza”.
Gutuka umwuka wera = Guhakana ubushobozi bw’Imana nkana; ndetse ukagerageza no kubwitirira undi cg ikindi kintu!
NI GUTE NAKWIRINDA GUTUKA UMWUKA WERA?
Muri iki gihe ntibyoroshye gutandukanya ibikorwa by’ubuhanuzi bw’ukuri n’ibikorwa by’ubuhanuzi bw’ibinyoma. Ibyo bigatuma abenshi tujarajara mu madini hirya no hino tutirengagije no gukora icyaha cyo gutuka umwuka wera (Roho Mutagatifu).
Rimwe na rimwe ntibyoroshye gutandukanya ibikorwa by’umwuka w’Imana n’uw’ibinyoma. Kubera iki? Abenshi twikundira inyigisho zihuje n’irari ryacu.(
3.kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje nirari ryabo, 4.kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani yibinyoma.
2 Timoteyo 4:3-4,
Ibyerekeye abigisha bibinyoma 1.Ariko nkuko hariho abahanuzi bibinyoma badutse mu bwoko bwAbisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha bibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse.
2 Petero 2:1).
Sekibi ashobora kwihindura nka Malayika w’umucyo. (
14.Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika wumucyo. 15.Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nkabakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana nimirimo yabo.
2 Abakorinto 11:14-15)
Sekibi n’abakozi be bakora ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye (
24.Kuko abiyita Kristo nabahanuzi bibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye nibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya nintore niba bishoboka.
Matayo 24:24,
11.Nabahanuzi benshi bibinyoma bazaduka bayobye benshi.
Matayo 24:11)
Bimwe mu bitangaza Mose yakoze, abapfumu ba Farawo nabo barabikoraga. (
8.Uwiteka abwira Mose na Aroni ati 9.Farawo nababwira ati Mukore igitangaza kibahamye, ubwire Aroni uti Enda inkoni witwaje uyijugunye hasi imbere ya Farawo, kugira ngo ihinduke inzoka. 10.Mose na Aroni binjira kwa Farawo, bakora icyo Uwiteka yategetse. Aroni ajugunya inkoni ye hasi imbere ya Farawo nabagaragu be, ihinduka inzoka. 11.Farawo na we ahamagaza abahanga nabarozi, ari bo bakonikoni ba Egiputa, na bo babigenza batyo babikoresheje uburozi bwabo. 12.Umuntu wese muri bo ajugunya inkoni ye hasi ziba inzoka, maze inkoni ya Aroni imira izabo.
Kuva 7:8-12,
Icyago cya mbere: amazi ahinduka amaraso 14.Uwiteka abwira Mose ati Umutima wa Farawo uranangiye, yanga kureka ubwoko bwanjye ngo bugende. 15.Mu gitondo uzajye kuri Farawo, dore azaba ajya ku ruzi. Nawe uzahagarare ku nkombe yuruzi umutegereze, kandi uzitwaze ya nkoni yahindutse inzoka. 16.Umubwire uti Uwiteka, Imana yAbaheburayo yakuntumyeho ngo reka ubwoko bwe bugende bumukorerere mu butayu, none ugejeje ubu utaramwumvira. 17.Uwiteka aravuze ngo iki ni cyo kizakumenyesha ko ari Uwiteka: dore ngiye gukubitisha amazi yuruzi inkoni nitwaje ahinduke amaraso, 18.amafi yo mu ruzi apfe, uruzi runuke, Abanyegiputa babihirwe namazi yo mu ruzi. 19.Uwiteka abwira Mose ati Bwira Aroni uti Jyana inkoni witwaje urambure ukuboko kwawe hejuru yamazi yo muri Egiputa, ku nzuzi zabo no ku migende yamazi yabo, no ku bidendezi byabo naho amazi arētse hose ahinduke amaraso. Kandi mu gihugu cya Egiputa hose hari bube amaraso, mu mivure yibiti no mu bibindi byamabuye. 20.Mose na Aroni babikora uko Uwiteka yabibategetse: amanika iyo nkoni akubitira amazi yuruzi mu maso ya Farawo no mu maso yabagaragu be, amazi yuruzi yose ahinduka amaraso. 21.Amafi yo mu ruzi arapfa, uruzi ruranuka, Abanyegiputa ntibabasha kunywa amazi yo mu ruzi, amaraso aba mu gihugu cya Egiputa cyose. 22.Nabakonikoni bAbanyegiputa babigenza batyo babikoresheje uburozi bwabo. Umutima wa Farawo uranangira ntiyumvira Mose na Aroni, uko Uwiteka yari yaravuze.
Kuva 7:14-22,
1.Uwiteka abwira Mose ati Bwira Aroni uti Rambura ukuboko kwawe kurimo ya nkoni yawe hejuru yinzuzi nimigende yamazi nibidendezi, uzamure ibikeri bijye mu gihugu cya Egiputa. 2.Aroni arambura ukuboko kwe hejuru yamazi ya Egiputa, ibikeri birazamuka bizimagiza igihugu cya Egiputa. 3.Ba bakonikoni babigenza batyo babikoresheje uburozi bwabo, bazamura ibikeri bijya mu gihugu cya Egiputa.
Kuva 8:1-3)
Ni iki cyamfasha gutandukanya ibikorwa by’umwuka w’Imana n’uw’ibinyoma (Sekibi) ?
Kwirinda kuyoborwa gusa n’amarangamutima ya kamere no kutihutira guca urubanza. (“
5.Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rwikintu cyose igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza nimigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa nImana ishimwe rimukwiriye.
1 Abakorinto 4:5”, “
Ntimukagaye abandi mwiretse (Luka 6.37-38,41-42) 1.Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa,
Matayo 7:1”, “
4.Yesu arabasubiza ati Mwirinde hatagira umuntu ubayobya,
Matayo 24:4”, “
24.Mwe guca imanza ku bigaragara gusa, ahubwo muce imanza zukuri.
Yohana 7:24”, “
Uburyo Imana itarobanura ku butoni 1.Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe nibyo akora. 2.Ariko tuzi yuko iteka Imana izacira ku bakora bene ibyo ari iryukuri. 3.Wowe muntu ucira urubanza abakora bene ibyo nawe ukabikora, mbese wibwira yuko uzakira iteka ryImana,
Abaroma 2:1-3”).
Kugenzura ko ibyahanuwe bisohora vuba cg bitinze. Ubuhanuzi bw’ibinyoma bwo ntibusohora. (
21.Kandi niwibaza uti Tuzamenya dute ijambo Uwiteka atavuze? 22.Umuhanuzi navuga mu izina ryUwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe nUwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye.
Gutegeka 2 18:21-22)
Kutihutira guhakana ubuhanuzi; ahubwo ni ngombwa kugenzura inkomoko y’umwuka uri gukora ibitangaza. (
25.Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize kuko banze kumva Iyababuriye iri mu isi, nkanswe twebwe niba dutera umugongo Ituburira iri mu ijuru!
Abaheburayo 12:25,
Itandukaniro ryimyigishirize yibinyoma niyukuri 1.Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi bibinyoma benshi badutse bakaza mu isi.
1 Yohana 4:1).
Kugenzura imbuto z’uwo mwuka ukora ibitangaza. Igiti kiza cyera imbuto nziza naho ikibi cyera imbuto mbi. (
33.Nimwite igiti cyiza nimbuto zacyo muzite nziza, cyangwa nimwite igiti kibi nimbuto zacyo muzite mbi, kuko igiti kimenyekanishwa nimbuto zacyo.
Matayo 12:33).
Gusaba Imana mu isengesho ubwenge no guhishurirwa. (
17.kugira ngo Imana yUmwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese wicyubahiro, ibahe umwuka wubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya,
Abefeso 1:17)
Bavandimwe, dukunda ubuhanuzi n’ibitangaza, ni byiza ariko tubigendane mo ubwitonzi n’ubushishozi kugira ngo tutayobagurika
23.Kandi bazababwira bati Dore nguriya, cyangwa bati Dore nguyu. Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire.
Luka 17:23. Bavandimwe namwe mwihutira gucira abandi imanza mushishoze kandi mubyitondere kugira ngo mutagwa mucyaha. Mwirinde rwose guca urubanza rw’ikintu icyo aricyo cyose igihe cyarwo kitarasohora. (
5.Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rwikintu cyose igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza nimigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa nImana ishimwe rimukwiriye.
1 Abakorinto 4:5) Mwibuke ko ijambo ryose umuntu avuga azaribazwa ku munsi w’urubanza. (
36.Kandi ndababwira yuko ijambo ryimpfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi wamateka.
Matayo 12:36)