NI URUHE RUFUNGUZO RW’UBUKIRE KU MU KRISTU?
Muri iki gihe kigoye aho benshi biikunda bikabije, bashakira hirya no hino ubutunzi ariko ntibabugeraho.
Nyagasani Yesu Kristu yaduciriye amarenga atwereka inzira nyamara abenshi turacyasinziriye. Urwo rufunguzo ni GUTANGA.
38.mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.
Luka 6:38 Mutange namwe muzahabwa…
42.Kandi uzanywesha umwe muri aba bato ku gacuma kamazi akonje gusa, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.
Matayo 10:42 Kandi uzanywesha umwe muri aba bato ku gacuma k’amazi akonje gusa, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.
7.Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.
Abagalatiya 6:7 Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.
Gutanga ntibigombera kuba ufite byinshi byagusagutse.
3.Arababwira ati Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta ibyabandi bose, 4.kuko bose batuye amaturo yibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro.
Luka 21:3-4 Yezu agaragaza umupfakazi w’umukene ko ariwe watuye byinshi kurusha abandi mu rusengero
Abrahamu yageragejwe n’Imana kugira ngo ayitambire Isaka. (
Imana igerageza Aburahamu, imutegeka kuyitambira Isaka 1.Hanyuma yibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti Aburahamu. Aritaba ati Karame. 2.Iramubwira iti Jyana umwana wawe, umwana wawe wikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cyi Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa. 3.Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana nabagaragu be babiri, na Isaka umwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahaguruka ajya ahantu Imana yamubwiye. 4.Ku munsi wa gatatu Aburahamu arambura amaso, yitegereza aho hantu hari kure. 5.Aburahamu abwira abo bagaragu be ati Musigirane hano indogobe, jye nuyu muhungu tujye hirya hariya dusenge, tubagarukeho. 6.Aburahamu yenda za nkwi zo kosa igitambo, azikorera Isaka umuhungu we, ajyana numuriro numushyo, bombi barajyana. 7.Isaka ahamagara se Aburahamu ati Data. Aramwitaba ati Ndakwitaba, mwana wanjye. Aramubaza ati Dore umuriro ninkwi ngibi, ariko umwana wintama uri he, wigitambo cyo koswa? 8.Aburahamu aramusubiza ati Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana wintama wigitambo cyo koswa. Nuko bombi barajyana. Aburahamu agiye gutamba Isaka, Imana iramubuza 9.Bagera ahantu Imana yamubwiye, Aburahamu yubakayo igicaniro yararikaho za nkwi, aboha Isaka umuhungu we, amurambika kuri icyo gicaniro hejuru yinkwi. 10.Aburahamu arambura ukuboko, yenda wa mushyo ngo asogote umuhungu we. 11.Marayika wUwiteka amuhamagara ari mu ijuru ati Aburahamu, Aburahamu. Aritaba ati Karame. 12.Aramubwira ati Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe wikinege. 13.Aburahamu yubura amaso arareba, abona inyuma ye impfizi yintama, amahembe yayo afashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda, yenda ya ntama, ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cyumuhungu we. 14.Aburahamu yita aho hantu Yehovayire, nkuko bavuga na bugingo nubu bati Ku musozi wUwiteka kizabonwa.Imana iha Aburahamu umugisha ukomeye 15.Maze marayika wUwiteka arongera ahamagara Aburahamu ari mu ijuru, 16.aramubwira ati Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe wikinege, 17.yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane ninyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane numusenyi wo mu kibaya cyinyanja, kandi ruzahindura amarembo yababisha barwo.
Itangiriro 22:1-17).
Tubona kandi ko abemera bo mu gihe cyashize bagurishaga ibyabo maze bagasangira n’abakene. (
44.Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose,
Ibyakozwe 2:44).
Ubusanzwe Imana ntikunda ko tuyigerageza, ibyemera gusa mu gutanga.
10.Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.
Malaki 3:10 Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyo kurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza. Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu, kandi n’umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murima igihe cyawo kitaragera. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Kandi amahanga yose azabita abanyamahirwe, kuko muzaba igihugu kinezeza.
Bavandimwe nimutange aribyo bishushanya kubiba kuko nibwo muzasarura.
Bavandimwe umugisha uturuka mu gutanga ntabwo ari mafaranga gusa cg amazu cg se ibindi bintu by’iraha; Ahubwo uza wuzuye iby’ingirakamaro gusa kandi mu byiciro byose by’ubuzima bwawe.
Muzirikane kandi ko turi insengero za Kristu, (
16.Ntimuzi yuko muri urusengero rwImana, kandi ko Umwuka wImana aba muri mwe?
1 Abakorinto 3:16,
19.Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero zUmwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge
1 Abakorinto 6:19) bityo rero uwubatse urwo rusengero ntazabura kugororerwa.