1
Urukundo ruhebuje, gend’ urwogeze hose
Urukundo ruhebuje, n’ indirimbo ya mbere
Yaririmbge na maraika, yumvikana mu bashumba
Twishimiye kumenya ko haj’ urukundo rw’ Imana
Urukundo! Urukundo! Urukundo!
Ngurw’ urukundo rw’ Imana
2
Urukundo ruhebuje, rushak’ uwazimiye
Urukundo ruhebuje rurakubabarira
Jya kuri ya soko nziza, ituruk’ i Gologota
Uzaboner’ ubugingo mu rukundo ruhebuje
3
Urukundo ruhebuje, rutugeza mw ijuru
Urukundo ruhebuje, tuzanezerwa cyane
Mw ijuru nta ndwar’ ibayo, nta rupfu ruzagerayo
Twakijijwe n’ urukundo rwinshi rw’ Iman’ ihoraho