Indirimbo ya 11 mu AGAKIZA

1
Ku musarab’ Umukiza wanjye,
Ni ho yanyitangiriye kera
Amaraso ye yaramviriye,
Kugira ngo mb’ ubohowe na yo
Gusubiramo
I Gologota, i Gologota,
Yesu niho yababarijwe
I Gologota, i Gologota,
Ni ho naherew’ amahoro
2
Mu gihe Yesu yadupfiraga,
Aremerewe n’ ibyaha byacu
Habayeh’ umushits’ icyo gihe
Habayeho n’ ubgira-kabiri
3
Na rwa rusika rwasadutsemo,
Ijambo rye riragaragara
Noneho mbony’ inzira y’ ijuru;
N’ ukwezwa n’ amaraso ya Yesu
4
Yesu, ntangajwe n’ urwo urukundo,
Rwatumy’ utang’ ubugingo bgawe
Warababaye kubera jyewe,
Umubabaro w’ umusaraba