Indirimbo ya 26 mu AGAKIZA

1
Ndashakashak’ umwana wa njye,
Uri he se, mwana wanjye?
Mbere wajyag’ unezeza rwose,
Na none ndacyakwibuka
Gusubiramo
Uri he se mwana wanjye?
Uri he se mwana wanjye?
Garuka ningoga!
Mwana wanjye nku nda,
Ni wowe nshak’ uyu munsi
2
Mbere wari wejejwe rwose,
Ukimberey’ umwana
Non’ ubu wanduriye mu byaha,
N’ inzira mbi wahisemo
3
None ndifuza kukubona,
Ko wagend’ utunganye
Nkongera kukumv’ useng’ Imana
Ushimir’ Umwami Yesu
4
Nshakashakir’ iyi nzimizi
Uyishakish’ urukundo
Ndamukiriz’ uwo mwana wanjye,
Mubwire yuko murinze