Indirimbo ya 27 mu AGAKIZA

1
N’ inkuru nziza kur’ uyu munsi,
Ibayobora gusang’ Imana
/: Abari hafi n’ abari kure,
Mwese nimuze rnukizwe nayo.: /
2
Munyabyaha we, ngwino ningoga!
Yesu ni w’ ushaka kugukiza
/: Reka gutinda cyane mu byaha,
Uyu n’ umunsi wakirizwamo.: /
3
Kuki wahunze Yesu Mukiza,
Kandi yagucunguj’ amaraso
/: Jy’ ureka kumuhungira kure
Wigir’ inama yo kugaruka.: /
4
Mur’ ibyo byaha,
nta munezero ugukwiriye uzahabona
/: Keretse Yesu ni w’ ushobora
Kunezez’ uwo mutima wawe.: /
5
Birashoboka ko twanezerwa,
Mu bihe byose no mu makuba
/: Ni k’ umukristo w’ ukur’ ameze,
Azanezerwa iteka ryose.: /