1
Ubugingo bwacu ni bugufi cyane,
Twabugeranya n’ ubwato mu mazi
Tunyura mu nyanja i’ rimw amakuba,
Arik’ Umukiza ni w’ utuyobora
Ubwo tuyoborwa n’ Umukiza wacu,
Dufit’ amahoro mur’ urwo rugendo
Kand’ azatugeza mw ijur’ amahoro,
Ntabgo tuzongera kwibuk’ urugendo
2
Tunyura mu mbeho mu muyaga mwinshi,
Ijambo ry’ Imana rituber’ umucyo
Ubwoba n’ amakuba mur’ ubwo bwato
Bizibagirana mw ijuru kwa Yesu
3
Nubw’ uwo muyaga ufit’ imbaraga,
Natwe twegereye ku nkombe y’ uruzi
Nta muyag’ uhari, nta murab’ uhari
N’ ukuri tuzasohora mu mahoro
4
Ubwo tuzagera kwa Data mw ijuru,
Rwose tuzashimir’ Umukiza Yesu
Nta yandi makuba tuzagir’ ukundi,
Tubanye na Yesu mu bwami mw ijuru