Indirimbo ya 31 mu AGAKIZA

1
Musamariakazi, Yesu yaramubwiye
Ati: Mp’ utuzi nyweho, naw’ aramusubiza;
Byashoboka bite se, ngo mbe naguh’ amazi?
/: Kandi k’ ur’ Umuyuda nkab’ Umusamariya?
Nguk’ uko yatangaye. : /
2
Umuntu wes’ uzanywa ayo mazi nzamuha,
Nta bw’ azagir’ inyota. kugez’ iteka ryose
Kukw ayo maz’ ariyo yamanutse mw ijuru
/: Azamuhindukira isokw idudubiza,
Muri w’ iteka ryose. : /
3
Umpe kur’ayo mazi y’ ubugingo bw’ iteka,
Amar’ inyota mfite, sinzongere kuvoma
Yesu yumva
ningoga uwo Musamaria
/: Ngwino kukw iyo mpano ituruka mw ijuru
Wayi habg’ uyu munsi. : /
4
Iy’ usobanukirwa igikorwa cy’ Imana,
Ukameny’ ugusabye ayo mazi yo kunywa,
Naw’ uba wamusabye, akaguh’ ayo mazi
/: Amazi y’ ubugingo ntabw’ aba mur’ iyi si
Abantu batuyemo. : /