Indirimbo ya 42 mu AGAKIZA
1
Mfit’ amahor’ i Gologota,
Ni ho Yesu yanyitangiye
/: Ni naho mfit’ ubuhungiro,
Kwa Yesu wabanje kunkunda.: /
2
Simparanir’ ubwiza bw’ isi,
Kukw isi yuzuyemw ibyaha
/: Ahubgo mfitiy’ agakiza,
Mu nkovu za Yesu Mukiza.: /
3
Ni we wadutuy’ imitwaro,
Yaciy’ imigozi y’ ibyaha
/: Nejejwe n’ agakiza mfite,
Kavuye mw ijambo ry’ Imana.: /
4
Ijambo ry’ Iman’ Ihoraho,
Rituber’ ibyo kurya byera
/: Ni ryo mbaraga yo gufasha,
Umukristo mu rugendo.: /
5
Nabay’ urusengero rwera,
Ntuwemo n’ Umwuka w’ Imana
/: Nsigaye nyoborwa na Yesu,
Mu nzira y’ isezerano rye.: /
6
Nawe munyabyaha, tebuka
Kwa Yesu Mukiza wa bose
/: Akurambu riy’ amaboko
Y’ Urukundo, yo ku gufasha.: /