Indirimbo ya 46 mu AGAKIZA

1
Yes’ ubu tukuragij’ uyu mwana
Turakwinginze umuturerere
No kubg’ ubuntu bawe, buri munsi
Umuduher’ umugisha, Yesu
2
Mw isi huzuyemw ibigusha byinshi
Harimw ibyago byinshi bidutega
Ub’ umwungeri w’ uyu mwana, Yesu
Umuyobore, umuber’ inshuti
3
Yesu, kubg’ urukund’ umukomeze
Mufashe ntananirirwe mu nzira
Kand’ umurinde kubg’ ubuntu bgawe
Ahore mu maboko yawe Yesu.  
4
Umwohererez’ umucyo w’ ubuntu
Umuh’ amazi yawe y’ ubugingo
Turakwinginga cyane Mwami Yesu:
Rindir’ umwana wacu mu mahoro