1
N’ igihe git’ intambar’ igashira
N’ igihe git’ umurab’ ugacyahwa
Noneho nkarambik’ umutwe wanjye
Muri rwa rubavu rwa Yes’ unkunda
/: Mw ijuru ntihazageramw ibyaha,
Ni cyo gituma huzuy’ amahoro. : /
2
Umubabaro n’ uw’ igihe gito
Ijoro, na ryo n’ iry’ igihe gito
Ndirira kenshi mur’ iyi si ndimo,
Ariko nuko ntarabona Yesu
/: Hazabahw igitondo gihoraho,
Ni bgo ntazongera kurir’ ukundi. : /
3
N’ igihe gito ngifit’ umuruho
N’ igihe gito nkazabona Yesu
Ni bgo nzaba ntandukanye n’ ibyago
Nzaba mbumbatiwe mu maboko ye
/: Nzi ko mw jjuru hatab’ umwijima
Habah’ umucyo uhorahw iteka. : /
4
Noneho nta cy’ umubabar’ untwaye,
Kuko nzawibagirirwa kwa Yesu
Nubgo ngifite kubabazwa mw isi
Mw ijuru nta mubabaro n’ urupfu
/: Iman’ izahanagur’ amarira,
Izavanah’ umubabaro wose. : /