Indirimbo ya 6 mu AGAKIZA
1
Mu gihe cya Noeli, Turebye mu muvure
/: Dusanga Yes’ aryamye mu buryo bwa gikene.: /
2
Mukiza wanjye mwiza, wazanywe n’ urukundo
/: Wambabariy’ ibyaha. wangize kub’ uwawe.: /
3
Yesu ni wowe nshaka, ur’ inshuti y’ abana
/: Mukiza sinzongera gutegekwa n’ ibyaha.: /
4
Nzahora nshima Yesu mu bihe byanjye byose
/: Yazanywe mur’ iyi si, kuducungura twese.: /