Indirimbo ya 86 mu AGAKIZA
1
Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera,
Nk’ uko wawohererej’ abakera
/: Ucan’ umuriro wawe muri twe
Ntidukomeze kub’ abazuyazi.: /
2
Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera,
Nk’ uko wabigenje kuri wa munsi
/: Intumwa Peter’ ubwo yigishaga,
Yigishiriza mu nzu ya Kornelio.: /
3
Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera,
Uduhe Pentekote yacu none!
/: Abanyabyah’ ibihumbi bakizwe
Ijambo ryawe ribashe kogera.: /
4
Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera,
Uturamburir’ amaboko yawe
/: Ukor’ ibitangaza byawe, Mana,
Ndets’ abarwayinabo ubakize.: /
5
Abasinziriy’ urabakangure
Cyane cyan’ abarushye mu rugendo
/: Mwami, dusange nko kuri wa munsi
Ubwo wuzuzag’ abigishwa ba we.: /