Indirimbo ya 89 mu AGAKIZA

1
/: Icyubahiro n’ icyawe, Yesu,
Ni ko ndirimbir’ Imana.: /
Gusubiramo
/: Shimwa. . . ur’ uwo gushimwa,
Yesu.: /
2
/: Gusenga kwanjye kukugereho,
Man’ ur’ amahoro yanjye.: /
3
/: Sinsaba mvugavuga nk’ inyoni,
isakuriza mw ishyamba.: /
4
/: Umutima wanjy’ urakangutse
Kuririmbir’ Ihoraho.: /
5
/: Abagir’ umwete wo gusenga,
Ni bo banesha Satani.: /
6
/: Abera bose muhaguruke,
Turirimbir’ Umukiza.: /
7
/: Tubabajwe n’ ababyeyi bacu
Bagikorera Satani.: /
Yesu. . . washobora kubakiza.: /