Indirimbo ya 94 mu AGAKIZA

1
Nezerwa, mutima wanjye, Kuko warons’ agakiza
/: Namaze kubabarirwa Nd’ uwa Yesu na we n’ uwanjye.: /
2
Yankijije mu mutima N’ umuganga mwiza cyane
/: Kandi mu Mwu ka we Weta Nihw abatiriz’ abantu be.: /
3
Nzi ko nanditswe mw ijuru Kubg’ Umwami wanjye Yesu
/: Nd’ ubutunzi bg’ Umukiza, Nzahora nd’ uw’ iteka ryose.: /  
4
None mu mutima wanjye Ndari rimb’ Imana Data
/: Buri munsi ni we nshuti Yo kunezeza muri byose.: /
5
Yankuyehw ibyaha byose Nanjye sinzabisubira
/: Kandi Yes’ aracya kiza Abamusanga buri gihe.: /
6
Indirimbo zimushima Zikwiriye kuba nyinshi
/: Mu mutima wanjye naho Hati: hashimw’ Iman’ iteka!: /