Indirimbo ya 103 mu GUHIMBAZA

1
Harih’ uwasanze Yesu n’ijoro,
Amubaz’ iby’inzira y’agakiza.
Yes’ amusubiz’ amweruriy’ ati:
N’ukuri nkubwire,
Gusubiramo
Ubyarw’ ubwa kabiri (rwose) ;
Ubyarw’ ubwa kabiri (rwose);
N’ukuri, n’ukuri, ndakubwir’ ubu
Kw ari bw’ uzarama (rwose).
2
Namwe nimwite kur’iryo jambo rye,
kuko Yesu yarivuz’aryeruye;
Ni byo bizabagirir’ umumaro
Dor aravug’ ati:
3
Abashak’ uburuhukiro bose,
No kuririmbana n’abacunguwe,
No guhabw’ ubugingo buboraho,
Mwite kur’ibi ngo:



Uri kuririmba: Indirimbo ya 103 mu Guhimbaza