Indirimbo ya 108 mu GUHIMBAZA

1
Yes’ Umwungeri mwiza aragutarura,
Ngo winjire mw ishyo rye; ni h’ uzaruhukira.
Ngwin’ ugifit’ ubusore; ngwin’ ukiri muto;
Injir’ uzarindwa rwose, ntuzagir’ icy’ uganya.
Gusubiramo
Aragutaruran’ urukundo,
Ati: Wa mpabe we,ngwino nsanga.
Dor’ Umukiz’ arategereje,
Yes’ Umwungeri wanjye.
2
Yes’ Umwungeri mwiza, yarakwitangiye;
Araguhamagara ati: Nyabuna ngwino,
Gira bwang’uve mu kaga, ntugumye, kwijyana.
Injir’ uzarindwa rwose, wibere mu mahoro.
3
Woye kuragiriza, isega yateye,
Ngw ishak’ intama zose zazimiriye kure.
Arik’ Umwungeri mwiza arakuburira;
Injir’ uzarindwa rwose, muban’ akaramata.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 108 mu Guhimbaza