Indirimbo ya 109 mu GUHIMBAZA
1
Umucamanza n’agera, akarondor’ ibyacu,
Tuzamera nk’izahabu, cyangwa s’ inkamb’ itabwa?
Gusubiramo
Naratuwe mu gipimo, nsangwa ndashyitse;
Naratuwe n’ijambo rye, nsangwa ndashyitse.
2
Mbese tuzumv’ ishimwe ngo: Nuko, wakoze neza;
Cyangw’ iteka ryo gupfa ngo: Mwasanzwe mudashyitse?
3
Nimutyo twite kw ijwi rye, igihe kikiriho.
Tureke gutindiganya, tumaramaze rwose.