Indirimbo ya 110 mu GUHIMBAZA

1
Wumv’ amagambo y’Umukiza;
Ni y’ aguhesh’ ubugingo.
Wa munyabyaha we, menya ko hahirw’
Abakomez’ amategeko.
Gusubiramo
Hahirw’ abayakomeza yose,
Ni bo bahirwa, barahirwa;
Hahirw’ abayakomeza yose,
Barahirwa, barahirwa.
2
Kuyumva gusa nta kamaro,
N’ukutugwabiza rwose;
Kuyumva dutinya, ntibyadukiza;
Hahirw’ abayumvira yose.
3
Bazinjiran’ umunezero
Mu mudugudu w’Imana,
Ahatab’ ishavu n’umubabaro,
Beger’ igiti cy’ubugingo.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 110 mu Guhimbaza