Indirimbo ya 112 mu GUHIMBAZA

1
Kurabukw’ umusaraba wawe,
Mwami ni byo byambeshaho;
Sinita ku manjwe y’iby’isi;
Ntez’ agakiza ku musaraba.
Gusubiramo
Kurabukw’ i Golgota,
Ni byo bizambeshaho.
Mbeg’ amahirwe yanjye
Yo kurabukwa Yesu!
2
Ubwo nari nkibon’ Umukiza,
Yanyakirany’ ibyishimo;
Na n’ubu ni ngir’ ibindwanya,
Kumurabukwa ni byo byankiza.
3
Nzajya mpang’ amas’ umusaraba,
Kandi mwiringire rwose.
Nta wutumbir’ umusaraba,
Wari wiger’ aneshwa n’Umwazi.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 112 mu Guhimbaza