Indirimbo ya 114 mu GUHIMBAZA
1
Har’ irembo ryuguruwe, ryatumye mpishurirwa
Umusaraba wa kure, Yesu yatangiyebo.
Gusubiramo
Mbeg’ ineza n’imbabazi byatumye nugururirwa!
Nugururiwe, Iman’ ihimbazwe!
2
Irembo ryugururiwe abashak’ agakiza;
Ngw abakire n’abakene bose barinyuremo.
3
Nshuti komez’ utwaran’ irembo ricyuguruwe.
Ikorer’ umusaraba; ni bw’ uzahabw’ ikamba.