Indirimbo ya 116 mu GUHIMBAZA

1
Dor’ umutima wawe wuzuyemw amaganya.
Nta mwanya wasigiye Yesu ngo yinjiremo?
Ub’ ahagaze ku rugi, arakomanga yinginga.
Nta mwanya wasigiye Yesu ngo yinjiremo?
2
Upfush’ igih’ ubusa, kand’ ar’ingenzi rwose.
Mbese nta mwany’ ufite wo gukorera Yesu?
Nturarushy’ ugerageza gutarur’ abazimiye;
Mbese nta myany’ufite wo gukorera Yesu?
3
Mbese k’ umaranira kwishakir’ ubutunzi,
Nta gih’ ufite washishikarir’ ibya Yesu?
Dor’ uharanira kwikubir’ ibinezeza by’isi;
Nta gih’ ufite washishikarir’ ibya Yesu?
4
Wabay’ ingumba nk’igiti cy’ibibabi gusa.
Mbese nta bwo wazerer’ Umwami Yes’ imbuto?
Nta cy’ ufite cyo kuzamumurikira n’agaruka;
Mbese nta bwo wazerer’ Umwami Yes’ imbuto?



Uri kuririmba: Indirimbo ya 116 mu Guhimbaza