Indirimbo ya 117 mu GUHIMBAZA

1
Mwami ndumv’ ijwi ryawe, rindarika ngo nze,
Nuhagizwe ya maraso, wamviriye kera.
Gusubiramo
Mukiza ndaje, ubu nj’ ah’ uri,
Nyejesha ya maraso wamviriye kera.
2
Nubwo nje nahindanye, ntunyirengagize;
Ahubw’ umboneze rwose, mb’ umweru waka de.
3
Yesu ni w’ unkomeza, ni w’ umpa gutsinda;
Ng’ urukundo n’amahoro binsbemo rwose.
4
Mwese nimwishimire ya maras’ akiza
Yatwujuje na Rurema, ngo tub’ abana be.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 117 mu Guhimbaza