Indirimbo ya 118 mu GUHIMBAZA

1
Ndumv’ Umukiz’ ambwira ko mbuz’ imbaraga;
Ngo: Njye mmuseng’ iteka; nta cyo nzamuburana.
Gusubiramo
Yandihiriye imyenda yose;
Yambabariy’ ibyaha, bihinduk’ umweru.
2
Ni w’ ufit’ imbaraga, zihagije rwose,
Zo gukiz’ ababembe, zikoroshy’ umutima.
3
Ubwo nta cyiza nkora, nibesherejweho
N’ubuntu bwawe gusa, ni wowe nkesha byose.
4
Imbere ya ya ntebe, nzahahagarara;
Nzaba njyany’ iminyago; nyishyikirize Yesu.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 118 mu Guhimbaza