Indirimbo ya 120 mu GUHIMBAZA

1
Data, ndambuy’amaboko;
Nta wundi wamfasha;
Iy’unyivumburiy’ ukamvaho,
Mbes’ ahandi najya ni he?
Gusubiramo
Nizeye rwos’ ubu yuko
Yesu yamfiriye;
Kandi kubw’amaraso ye yeza,
Nzabaturwa rave mu byaha.
2
Nizey’ Umwana waw’ ubu,
Undem’ umutima;
Ujy’ unkenur’ ummar’ ubukene,
Nkomeze nemerwe nawe.
3
Nyir’ukwizera ni wowe
Nuburiy’ amaso;
Icyamp’ ukangwiriza kwizera,
kuko ntagufite napfa.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 120 mu Guhimbaza