Indirimbo ya 123 mu GUHIMBAZA

1
Har’ izina rihebuje, rirut’ ayandi yose nzi;
Ni ry’ Imana yaturemye yis’ Umwana way’ Ikunda.
Gusubiramo
Ni ryo zina ryera (izina); Ni ryo zina ryera (ryera de!)
Ryakomotse ku Mana, riza mw isi,
Maze riririmbwa (izina) n’abamaraika (ryera de).
Iryo zina n’irya Yesu.
2
Ni ryo rimpesh’ umugisha; nkunda kuryogez’ iteka.
Simpwema kuriririmba, mvug’ ukuntu rihebuje.
3
Icyampa nkaririmbana n’abamaraika bera,
Nkajya nsingiza rya zina rihebuj’ ayandi yose.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 123 mu Guhimbaza