Indirimbo ya 126 mu GUHIMBAZA
1
Njya nkunda kuririmb’ indirimbo, ngo Yaranshunguye.
Ni we waciy’ ingoyi z’Umwanzi, maz’ arambatura.
2
Mfit’ Umukiz’ unnogeye rwose, ni we wanshunguye.
Mpimbazwa no gukor’ iby’ ashaka, kuko yanshunguye.
3
Nzahora mpamya nta cyo nikenga, yuko yanshunguye.
Sinzashidikanya ngo nshogore, kuko yanshunguye.
4
Mfit’ aho yanteguriye heza, kuko yanshunguye.
Ni ho nzibanira na w’ iteka, kuko yanshunguye.