Indirimbo ya 127 mu GUHIMBAZA
1
Iman’ ikund’ utunyoni, tuba mur’iyi si;
Ubwo yita ku tunyoni, nzi ko nanjy’ inkunda.
Gusubiramo
Irankunda, irankunda; nzi ko nanjy’ inkunda;
Kukw ikundutuntu duto, nzi ko nanjy’ inkunda.
2
Ni y’ irimbish’ uburabyo, buhumura neza;
Ubw’ ikund’ uburaby’ ityo, nzi ko nanjy’ inkunda.
3
Imana yaremye byose, ntigir’ icy’ isobwa;
Nzi kw ikund’ abana bose, nzi ko nanjy’ inkunda.