Indirimbo ya 129 mu GUHIMBAZA

1
Yesu waduhaye isezerano,
K’uzabana natwe, ni duterana.
Naho twaba babiri, cyangwa batatu,
Uzab’ uri kumwe n’abana bawe.
Gusubiramo
Yesu, ngwin’ uduhire, tutarava hano;
Yesu, ngwin’ uduhire ubu, tuban’ iteka.
2
Wateranye natwe, mu bindi bihe;
Ariko na n’ubu turakwifuza.
Ngwino, Mubyeyi mwiza, turakwinginze;
Twumvir’ utwemere, duhirwe nawe.
3
Wakir’ indirimbo z’ishimwe ryacu,
Uduhe gusenga tubyitayeho.
Twongerere kwizera, no kwiringira;
Dukundane rwose, dushyire hamwe.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 129 mu Guhimbaza