Indirimbo ya 132 mu GUHIMBAZA
1
Yes’ unkomereze ku musaraba wawe;
Har’ isokw ibeshaho, itemb’ i Kal’vari.
Gusubiramo
Umusaraba wa Yesu nzawirata,
Kugez’ ubwo nzabona uburuhukiro.
2
Hafi y’umusaraba, mpaboner’ iteka
Imbabazi n’impuhwe, bitarondoreka.
3
Hafi y’umusaraba; Intama y’Imana,
Ni yo yahangejeje, ntsind’ ibimbabaza
4
Hafi y’umusaraba, ni ho ntegereje;
Niringiye kugera mu bwami bw’Imana.