Indirimbo ya 134 mu GUHIMBAZA
1
Icyampa nkarangurura, ngahimbaz’ Umwami wanjye,
Ariko ni nde wabasha kuririmb’ ishimwe rya Yesu?
Gusubiramo
Urukundo ruhebuje! Urukundo rwa Yesu!
Urukundo ruhebuje! Urukundo rwa Yesu!
2
Ni we munezero wanjye, ni na w’ umpesh’ amahoro.
Mu makuba no mu byago, Yesu ni w’ umber’ ihumure.
3
Ni we byiringiro byanjye byo kuzahabw’ ubugingo.
Mu mwijim’ amber’ umucyo, Yesu ni w’ umber’ ihumure.