Indirimbo ya 136 mu GUHIMBAZA
1
Ahw azanyobora hose, ni ho nzishimira kujya;
Kukw ari jye yapfiriye, akanzir’ atacumuye.
Gusubiramo
Yes’ azanyobor’ iteka, maz’ angez’ i w’ amahoro;
Kukw ar’ inshuti y’ukuri, itigeze guhemuka.
2
Nishimira kw antegeka, nishimira kw anyobora.
Nishimira kumwumvira, kukw ari jye yapfiriye.
3
Singishidikanya rwose, kuko ndi kumwe na Yesu.
Nizigiye ko vub’ aha, nzamureba duhanganye.