Indirimbo ya 14 mu GUHIMBAZA
1
Wumv’ amakut’ agwa, Ukw ajegera.
Yose n’ aya Yesu, Ni we dutura.
Gusubiramo
Agwa, agwa, agwa, agwa, akut’ agwa;
Yose n’aya Yesu, Ni we dutura.
2
Ava mu tuganza, Wumv’ agumy’ agwa!
N’ ituro rya Yesu, ryo mu twana twe.
3
Ubu turi bato, Ni yo dufite;
Ubwo tuzakura, Tuzasumbyaho.
4
Ni tugira bike, Tukwihe Mwami.
Byos’ azabyakira, Atwikirize.