1
Ntushak’ urwitwazo, harihw imirimo;
Ahubw’ itegure gukorer’ Imana.
Yakwinginze kenshi, kand’ ikurarika;
Witinda kwemera, bizakunezeza.
Itaba! (none); ntushak’ urwitwazo;
Itaba! (none); wigingimiranya,
Ntushak’ urwitwazo, udasubizwa ngo:
hoshi! wampinyuye; nkuvukij’ubwami.
2
Ntushak’ urwitwazo urahamagawe;
Dor’ aho wangiye, noneho witabe.
Imirim’ ireze, hagumy’ abakozi;
Ngwin’ umukorere; uzagororerwa.
3
Ntushak’ urwitwazo, kuko nib’ utinze,
Bizagukoraho, izakwivumbura.
Imbabazi zayo, nta bwo zirashira;
Haguruka bwangu, ubibabarirwe.