Indirimbo ya 146 mu GUHIMBAZA

1
Yes’ Umwami w’abami, ngwin’ ube muri jye!
He kub’ ari jy’ uvuga, ujy’umvugiramo.
Unsabe mu mutima, ngengwe nawe rwose,
Maz’ abajya bandeba, bajye bakubona.
2
Ndakwiyeguriy’ ubu, ez’ ibyaha byanjye;
Ngaragareh’ ubwiza bwawe buhebuje.
Ngir’ umutim’ utuje, ne guteraganwa;
Niyoroshye nganduke, ngo nkoreshwe nawe.
3
Ingingo zanjye zose zijye zikumvira;
Uzikoreshereze zikubahirize.
Ne kujya nivovota, ngo mpore ku nkeke
Y’ibimbaho, nishama, nta mahoro mfite.
4
Ni wowe ntegereje, ungenz’ uk’ushaka.
Ubwanjye nditeguye, simfit’ ikinziga.
Yes’ Umwami w’abami, ngwin’ ube muri jye!
Maz’ ibyo nkora byose, mbikoreshwe nawe.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 146 mu Guhimbaza