Indirimbo ya 152 mu GUHIMBAZA

1
Ngwino Yes’ uvugane n’umutima wanjye:
Maz’ umpumuriz’ uti:Nta bwo nagusize.
Nyugurur’ umutima, nihutire kumva
Ijwi ryawe ry’impuhwe, nyuzuz’ ibyishimo.
Gusubiramo
Mbwiz’ ijwi ryongorera, mbwiran’ urukundo;
Ut’ Uzanesh’ iteka, ub’ umudendezo.
Vugana nanjy’ iteka, mbwir’ ubudahwema;
Reka numv’ uk’ umbwira ngo: Sinaguhanye.
2
Yobora abana bawe, uvugane na bo;
Ubuzuz’ ibyishimo, bige kugusenga.
Mwami, bitange rwose, bakwiyegurire;
Tebuts’ ubwami bwawe, twibanire nawe.
3
Ngwin’ uvugane natwe, uduhishurire
Iby’imigambi yawe, n’inshingano yacu.
Duhe kuguhimbaza, tukubahirize,
Tujye tunezererwa gukor’ iby’ushaka.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 152 mu Guhimbaza