Indirimbo ya 157 mu GUHIMBAZA

1
Nib’ umunt’ agend’ abiba, asohoy’ imbuto nziza,
Ntacogora ngw agw’ isari, ahirwa n’Uwiteka.
Gusubiramo
Yemwe ga ngo zirakura! Reba naw’ uko zingana!
Imirima yos’ ireze, n’ igihe cy’isarura.
2
Ikime kiva mw ijuru, n’umucy’ urabagirana
Bizatum’ imbuto zera, kubw’ ubuntu bw’Imana.
3
Bib’ imbuto, wicogora; woye gukuk’ umutima.
N’ubw’ iby’ ubon’ ar’ umwaku, uzasarur’ ishimwe.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 157 mu Guhimbaza